wex24news

Imodoka ihetse lisansi yaturitse ihitana abasaga 90

Polisi yemeje ko byibuze abantu 94 bapfuye abandi 50 barakomereka muri Nigeria. Bivugwa ko abaturage bari bateraniye hafi y’ikigega cyaguye batangira kuyora lisansi yamenetse .

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 16 Ukwakira 2024, Igipolisi cyo muri Nigeria cyemeje ko byibuze abantu 94 bapfuye abandi 50 barakomereka.

Ibi byabereye mu majyaruguru ya Leta ya Jigawa ku wa Kabiri. Benshi mu bapfuye n’abakomeretse bari begereye aho ikigega cyaguye bagerageza kuyora lisansi yamenetse mu muhanda.

Ibintu nk’ibi bikunze kugaragara muri Nigeria, aho ibiciro bya lisansi biri hejuru cyane ugereranije n’amafaranga yinjira, cyane cyane mu bice by’icyaro bikennye.

Nigeria kandi ntifite imihanda ya gari ya moshi ihagije yo gutwara ibicuruzwa nka peteroli.

’Amahano ateye ubwoba’

Radiyo Nigeria yatangaje ko Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Jigawa, Lawan Shi’isu Adam, avuga ko “ibyago biteye ubwoba” byabaye mu masaha ya saa 11h30 z’umugoroba.

Umushoferi wari utwaye ikamyo yikoreye ikigaga cya lisansi yabuze uko agenzura imodoka, bituma irenga umuhanda uva muri Leta ya Kano ugana mu Mujyi wa Nguru muri Leta ya Yobe. Nyuma gato y’impanuka, habaye iturika ritera umuriro mwinshi.

Yongeyeho ko abaturage bageragezaga kuyora lisansi “barengeje” ubwinshi abapolisi bageragezaga kubahagarika.

Adam yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze bateguye gushyingura imbaga y’abapfuye, kandi ko abaturage baho bateraniye hamwe kugira ngo babunamire.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *