Dosiye y’umushumba w’Itorero ‘Zeraphat Holy Church’ Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, baherutse gutabwa muri yombi, yamaze kugezwa mu bushinjacyaha ku wa 14 Ukwakira 2024.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry wemeje ko dosiye yabo yamaze kugezwa mu bushinjacyaha aho bakurikiranyweho ibyaha bitatu.
Ati “Bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina. Kugeza ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura n’iya Remera.”
Amakuru ahari avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko umwe mu bantu basengeraga muri ‘Zeraphat Holy Church’ ari we watanze ikirego arega umuyobozi waryo ko yamusabye miliyoni 10Frw, amwizeza kumusengera indwara yari amaranye igihe kirekire igakira.
Ubwo batabwaga muri yombi, Umuvugizi wa RIB yirinze kugira icyo avuga ku bijyanye n’icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni.
Yagize ati “Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane uburyo bakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni ndetse n’uko ayo mafoto yabonetse.”
Umuntu wese ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko zitarenze miliyoni 5 Frw.
Iki ni igihano giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibahano muri rusange.
Ni mu gihe icyaha cyo gukangisha gusebanya cyo ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko itarenze itatu n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.