Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yazamutseho imyanya ine ku rutonde ngarukakwezi rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.
Ni ibigaragara muri ‘system’ isanzwe ikoreshwa na FIFA mu kubara amanota ndetse no kugena uko amakipe akurikirana buri kwezi.
Kuri uru rutonde rw’ukwezi k’Ukwakira, Amavubi yisanze yazamutseho imyanya ine ava ku mwanya w’i 130 ajya ku mwanya w’i 126. Yiyongeyeho amanota 6.72 aho kuri ubu muri rusange afite amanota 1130.4.
Ibi bibaye nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iheruka gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Benin ibitego 3-0 mu mukino ubanza naho mu wo kwishyura igatsinda Benin ibitego 2-1 mu mukino wabereye muri Stade Amahoro mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.
Nta mpinduka zabaye mu myanya 15 ya mbere ku Isi aho Argentine, u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza, Brésil, u Bubiligi, u Buholandi, Portugal, Colombia n’u Butaliyani biri mu bihugu 10 bya mbere.
Muri Afurika, ibihugu bitandatu bya mbere ni Maroc, Sénégal, Misiri, Nigeria , Algeria na Côte d’Ivoire.
Muri rusange umwanya mwiza Amavubi yagize mu mateka kuri uru rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ni uwa 68 muri 2015 ubwo yatozwaga n’Umwongereza Stephane Philip Constantine.