wex24news

APR yatsinze Gasogi mu mukino wakinwe iminsi ibiri

ikipe ya APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino wabanje gusubikwa n’imvura nyinshi yaguye kuri Kigali Péle Stadium.

Kuri iki Cyumweru guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Péle Stadium, ni bwo habereye umukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona wahuje APR FC na Gasogi United. Ni umukino wakinwe iminota 75 yari isigaye kuko mbere y’uko usubikwa kubera imvura, hari hamaze gukinwa iminota 15.

Ni umukino watangiranye imbaraga ku ruhande rw’ikipe y’Ingabo yari inyotewe amanota atatu. Yatangiye isatira ndetse ku munota wa 30 gusa w’umukino, Tuyisenge Arsène yazamukanye umupira neza yihuta maze awuha Niyomugabo Claude nawe wahise awuha Richmond Lamptey ariko ashatse kuwushyira mu izamu uca ku ruhande.

Ibi byari ibimenyetso byerekana ko ari ikibazo cy’igihe gusa, igitego kiza kubona ku ruhande rwa APR FC. Kandi koko ntibyatinze kuko ku munota wa 42 ni bwo Lamine Bah yabonye umupira mwiza maze arekura ishoti rikomeye ryahise rigana mu izamu, igitego kiba kirabonetse.

Ikipe y’Ingabo yakomeje gucunga icyo gitego kugeza iminota 45 y’igice cya mbere irangiye ari 1-0. Ubwo bagarukaga mu gice cya Kabiri bageze ku munota wa 60, Gasogi United yahise ikora impinduka yinjiza Malipangu Théodore na Kabanda Serge bombi basanzwe ari beza mu busatirizi.

Izi mpinduka zahise zongera imbaraga mu gice cy’ubusatirizi ndetse umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila atangira guhura n’akazi gakomeye ko gukuramo amashoti akomeye yaganaga mu izamu buri kanya.

Gusa ikipe y’Ingabo yanyuzagamo igasatira iciye ku ruhande rwa Tuyisenge, ndetse ku munota wa 80 yahinduye umupira imbere y’izamu ry’Urubambyingwe ariko ubura uwukina.

Imnota 90 yarangiye APR FC ibonye amanota atatu yuzuye ku ntsinzi y’igitego 1-0. Iyi kipe yahise igira amanota ane nyuma yo kunganya na Etincelles FC mu mukino yaherukaga gukina. Mu yindi mikino yabaye, Police FC yaguye miswi na Gorilla FC 0-0, Marines FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2.

Umukino uzasoza umunsi wa Gatandatu wa shampiyona, ni uzahuza AS Kigali na Vision FC ejo kuri Kigali Péle Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa. Nyuma y’uyu mukino, abakinnyi bahamagawe mu Amavubi yitegura Djibouti mu mikino yo gushaka itike ya CHAN 2024 ariko izakinwa mu 2025, bazahita berekeza mu mwiherero.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *