Ikipe ya AS Kigali yatsinze Vision FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona, biyihesha gufata umwanya wa mbere by’agateganyo.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo hasojwe imikino y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona, wabereye kuri Kigali Péle Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa.
AS Kigali yashakaga umwanya wa mbere by’agateganyo, yari yakiriye Visison FC ikirwana n’ubuzima bushya bwo mu Cyiciro cya Mbere.
Ku munota wa 20 w’umukino, Hussein Shaban Tchabalala yari afunguye amazamu ku gitego yatsindishije akaguru k’iburyo ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’iburyo.
Vision FC yahise imera nk’ikangutse itangira guhererekanya neza ariko kubona izamu bikomeza kuba ingume.
Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye AS Kigali ikiyoboye n’igitego 1-0.
AS Kigali, yahise itangira kwihutisha imipira igana imbere ndetse ba myugariro ba Vision FC batangira guhura n’akazi.
Ntibyatinze, kuko ku munota wa 52, Iyabivuze Osée yaboneye Abanya-Mujyi igitego cya Kabiri nyuma y’uburangare bwa ba myugariro b’ikipe yo ku Mumena.
Gutsindwa igitego cya Kabiri, byashyiraga Vision FC ahabi, cyane ko nta mukino n’umwe iratsinda kuva yaza mu Cyiciro cya Mbere.
Ku munota wa 75 w’umukino, Vision FC yabonye igitego cyatsinzwe na Huzaf Ali kuri penaliti yari ikozwe na Rwabuhihi Placide ku mupira yari akoresheje ukuboko.
Vision FC yahise yongera imbaraga ndetse yongeramo rutahizamu, Onesme wafashije ubusatirizi bw’iyi kipe.
Uku gusatira, byatumye ibona indi penaliti ku munota wa 93 ariko Huzaf ayiteye ikurwamo na Gaël Cuzuzo. Nyuma y’umunota umwe gusa, Uwikunda Samuel yahise awurangiza.
AS Kigali yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 13 mu mikino itandatu imaze gukina. Imikino y’umunsi wa Karindwi, biteganyijwe ko izakinwa ku wa Gatanu tariki ya 25 no ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024.