wex24news

Moldova yatoreye kwinjira muri EU

Icyiciro cya mbere cy’ibisubizo by’ibanze by’ibyavuye mu matora ya referendu yo kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, EU, byerekanye ko hatowe “Oya”, ariko nyuma amajwi ashyigikira kwinjira mu muryango .

Icyifuzo cyo kuba umunyamuryango wa EU mu matora ya referandumu cyatowe ku buryo budasanzwe, itandukaniro riri hagati y’amajwi ya “yego” na “oya” ryabaruwe ari magana gusa.

Nubwo amajwi y’ibanze yerekanaga ko Abanya Moldavia banze cyane icyifuzo cyo kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu itegeko nshinga ryabo, ariko bihinduka biturutse ku majwi y’abaturage baba muri diaspora bituma uruhande rwatoye “yego” rutsinda.

Nk’uko bigaragazwa n’ibisubizo biheruka by’ibanze, ku majwi 99.5% yabazwe, impande zombi zikomeje kwegerana ku buryo butangaje, aho 50.3% batoye “Yego” naho 49.7% batora “Oya”, ariko ibarura ryerekana ko referendumu yarangiye.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 21 Ukwakira 2024, itandukaniro riri hagati yabo ryari amajwi 744 gusa y’abatoye “yego”.

Abitabiriye amatora yo ku Cyumweru bari barenze 50%, hejuru ya 33% bakenewe kugira ngo referendumu igire agaciro.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Moldavia, Maia Sandu, wasaga nkaho yiteguye gutsinda aya matora yo kwinjira muri EU mu cyiciro cya mbere, yashinje “imitwe y’abagizi ba nabi” kubangamira amatora ya rubanda asaba abatora guhitamo inzira igana mu Muryango b’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, bikaba byashoboraga kwangwa byanze bikunze nk’uko bitangazwa na Euronews.

Mu ntangiriro z’Ukwakira, abashinzwe umutekano muri Moldavia bavuze ko bavumbuye gahunda nini yo kugura amajwi yateguwe n’umuherwe Ilan Shor, uharanira inyungu z’u Burusiya, ubu ubarizwa mu Burusiya, wishyuye miliyoni 15 z’Ama-Euro ku bantu 130.000 kugira ngo bahungabanye ayo matora yombi.

Umwaka ushize Shor yahamijwe icyaha adahari maze akatirwa igifungo cy’imyaka 15 kubera uburiganya no kunyereza amafaranga mu rubanza rw’Ama-Euro hafi miliyari imwe yaburiwe irengero mu mabanki ya Moldavia mu 2014.

Yahakanye ibyo aregwa, agira ati: “kwishyura byakozwe biremewe,” kandi yibutsa uburenganzira ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. Ishyaka rya Shor rizwiho kugirana ubucuti bukomeye n’u Burusiya, ryatangajwe ko ritemewe n’itegeko nshinga mu mwaka ushize kandi riracibwa.

Ku wa Kane ushize, abategetsi ba Moldavia baburijemo undi mugambi w’abasore barenga 100 bo muri Moldavia bahawe amahugurwa i Moscou n’imitwe ya gisirikare yigenga ku buryo bwo guteza imvururu mu baturage mu matora. Polisi yavuze ko bamwe bitabiriye “imyitozo ihanitse mu nkambi z’inyeshyamba” muri Serbia na Bosnia, kandi abantu bane bafunzwe iminsi 30.

Guverinoma ishyigikiye Uburengerazuba iri ku butegetsi muri Moldavia kuva mu 2021, nyuma y’umwaka Sandu atsindiye kuyobora igihugu. Amatora y’abadepite azakorwa umwaka utaha.

Moldova, yahoze ari imwe muri leta zigoze Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 2.5, yasabye kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine mu ntangiriro za 2022, ihabwa icyemezo cy’umukandida muri icyi gihe hamwe na Ukraine.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *