wex24news

Perezida wa FIFA yasabwe guhagarika amasezerano na Arabie Saoudite

Abakinnyi b’abagore barenga 100 bandikiye Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), basaba ko ryahagarika amasezerano ifitanye n’ikigo cy’ubucukuzi bwa peterori muri Arabie Saoudite (Aramco) kuko iki gihugu kitubahiriza ihame ry’uburinganire.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo FIFA yatangaje ko yinjiye mu masezerano na Aramco yo kuzaba umuterankunga mu Gikombe cy’Isi cy’abagabo mu 2026 ndetse n’icy’abagore cya 2027.

Nk’uko ikinyamakuru The Athletic cyabyanditse, abakinnyi b’abagore bagera ku 106 bo mu bihugu 24, basinye ku ibaruwa yandikiwe Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, bamugaragariza ibinegu muri ayo masezerano.

Mu bakinnyi bakomeye bayisinyeho harimo kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Becky Sauerbrunn, Umunya-Canada Jessie Fleming, Umuholandi Vivianne Miedema n’abandi.

Aba bose bagaragaza ko Arabie Saoudite idakwiriye guhabwa ijambo muri aya marushanwa akomeye kuko ikibangamira abagore ndetse n’abaryamana bahuje ibitsina kandi umupira w’amaguru wagakwiriye kuba uwa bose.

Bagize bati “Ubuyobozi bwa Arabie Saoudite ntibubangamira gusa abagore ahubwo ni ikiremwamuntu muri rusange. Tekereza abaryamana bahuje ibitsina kandi barimo mu mukino wacu, bazahabwa agaciro gute kandi ijambo rifitwe n’icyo kigo gicukura peterori?”

“Turasaba FIFA gusimbuza Aramco undi muterankunga ufite ubushobozi kandi wubahiriza amahame arengera ikiremwamuntu, tunarengera Isi yacu y’ejo hazaza.”

Umuvugizi wa FIFA, Bryan Swanson, yasubije ibaruwa avuga ko “FIFA iha agaciro amasezerano ifitanye na Aramco ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kuko ibiyavamo ari byo twifashisha mu gushora imari muri siporo cyane cyane iy’abagore kandi igatera imbere.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *