wex24news

Zelensky yashinje u Budage gutinya u Burusiya

Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, yashinje u Budage kwanga gushyigikira byeruye icyifuzo cy’igihugu cye cyo kwinjira mu muryango wa OTAN, kubera gutinya u Burusiya.

Uyu muyobozi wa Ukraine ukubutse mu bihugu by’i Burayi na Amerika aho yari mu ngendo zigamije gushaka ubufasha mu ntambara amaze imyaka ahanganyemo n’u Burusiya, yavuze ko u Budage bufite ubwoba.

Ati “Mvuga ibintu nk’uko mbibona, atari nk’uko umuntu runaka abishaka. Uruhande rw’u Budage bufitiye ubwoba kwinjira kwacu muri OTAN, kandi ibyo ni ibintu bigaragara.”

Yashimiye icyo gihugu kuko ari cyo giha Ukraine ubufasha bwinshi bw’amafaranga n’intwaro nyuma ya Amerika, ariko avuga ko abayobozi bacyo “bafitiye ubwoba ingingo yo kwinjira muri OTAN, iyo batekereje ku cyo u Burusiya bwakora, uko ni ko bimeze.”

Zelensky yavuze ko nubwo bimeze bityo yizera ko ibindi bihugu byinshi birimo na Amerika nibishyigikira icyifuzo cya Ukraine cyo kwinjira muri uwo muryango, u Budage na bwo buzagendera muri uwo mujyo.

U Budage ni kimwe mu bihugu by’u Burayi byegereye u Burusiya ndetse gikorana nabwo ubucuruzi bwinshi. Iki gihugu gikungahaye ku nganda, cyahoze gikoresha Gaz iturutse mu Burusiya ariko ubwo intambara ya Ukraine yatangiraraga, imiyoboro igeza iyo gaz mu Budage yaraturikijwe ndetse ibihugu birimo Amerika bitungwa agatoki kuko bitifuzaga ko u Budage bukomeza guhererekanya amafaranga n’u Burusiya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *