Titi Brown yatangaje ko agiye gukina filime ari kumwe na Nyambo bavugwa mu rukundo, nubwo bo bakunze kuvuga ko ari inshuti zisanzwe.
Ibi Titi Brown yabikomojeho nyuma yo gutaramira i Rubavu muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ aho yari yahawe akazi ko kubyinira abakunzi b’umuziki.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari abajijwe ku bijyanye n’imishinga afitanye na Nyambo, Titi Brown yagize ati “Tugiye gutangira filime nanjye, ni Nyambo wayanditse. Abantu bagende bakore ’subscribe’ kuri shene ya Youtube izajya icaho iyo filime ’Love Win.’”
Muri Mata 2024, Titi Brown yaganjwe n’amarangamutima agaragaza urukundo afitiye Nyambo ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko.
Aha akaba yaragize ati “Ndibuka ko nahuye nawe mu minsi mibi yanjye mu mezi atanu ashize ariko watumye numva urukundo kandi mba umwe mu bantu bishimye ku Isi. Kuba iruhande rwawe, kuganira nawe, rimwe na rimwe nibaza icyo nakoze kugira ngo mbe ukwiriye umugore wuje ubuhanga kandi mwiza nka we, nshobora kuba ndi umusore ufite amahirwe mu Isanzure ryose kugira umuntu utangaje mu buzima bwanjye nka we.”
Ni imitoma Nyambo yasubije ku munsi we w’amavuko muri Kanama 2024, aho yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko nkoramutima yanjye y’ibihe byose, uyu munsi ndagucyeza nishimira umuntu w’agatangaza uri we. Ubupfura bwawe, ubugwaneza n’ukuntu unshyigikira utizigama bisobanuye Isi kuri njye. Buri uko umwaka uhise ubucuti bwacu buhora bukura bunarushaho gukomera. Uzana urumuri rw’igitangaza mu buzima bwanjye kandi ndagushimira ubutitsa kuba uhari ku bwanjye, ndanagushimira mu buryo bwose bushoboka.”
Uyu mukobwa yakomeje agira ati “Ni wowe mutuzo umfasha gucururuka mu burakari, kandi buri gihe ujye wibuka ko ari wowe muntu nitaho kurusha abandi. Ni ukuri kandi uri akazuba kamurikira iyo nasuherewe kandi nizeye ko tuzahora turi inshuti z’akadasohoka nk’uko bimeze ubu. Sha Besto, ndabizi ko twahuye n’ibigeragezo n’ingorane kandi ko buri wese yagiye ahaba ku bwa mugenzi we. Amagambo ntazigera abasha gusobanura ukuntu wazanye ibyishimo mu buzima bwanjye.”
Mu nyandiko ndende Nyambo yandikiye Titi Brown yakomeje amwibutsa ko ari uw’ingenzi mu buzima bwe.
Ati “Ntukeneye ko harinda kubaho umunsi udasanzwe kuri wowe kugira ngo nkunde nibuke ko uri umuntu w’ingenzi mu buzima bwa njye kandi rwose ntewe ishema no kuba ndi somambike wawe. Ntewe ishema n’urukundo ndetse n’ibitwenge bituranga mu buzima bwacu. Nterwa ishema n’ukuntu wiyubashye, ugira ikinyabupfura, uri umuhanga, uw’igikundiro kandi ubisakaza mu bantu bo hafi yawe.”