Angelina Jolie wamamaye muri sinema muri Amerika no hanze yayo, aravugwa mu rukundo n’umuraperi w’Umwongereza Akala.
Angelina na Akala baheruka kwitabira London Film Festival aho uyu mugore yerekaniyemo filime ye nshya yise “Maria”. Gusa, binjira ntabwo binjiriye rimwe ahubwo buri wese yinjiye ukwe mu rwego rwo kujijisha itangazamakuru.
Nyuma yo kwerekana iyi filime bagiye gusangira iby’umugoroba.
Angelina Jolie na Akala guhera muri Gicurasi uyu mwaka, batangiye kuvugwa mu rukundo ubwo bajyanaga muri Calabash Literary Festival muri Jamaica; bari kumwe n’abakobwa ba Jolie; Zahara na Shiloh.
Ku wa 28 Nzeri 2024 Angelina Jolie na Akala bagaragaye bari mu birori kuri ‘Atelier Jolie Art Room’ muri New York. Inzu y’ubugeni ya Angelia Jolie. Icyumweru kimwe kandi bagaragaye bari kumwe ubwo uyu mugore yerekanaga filime ye “Maria” muri New York Film Festival.
Gusa, muri Kanama uyu mwaka hari umwe mu nshuti za hafi z’aba bombi wabwiye ikinyamakuru People ko badakundana ariko bamwe babifashe nko kuyobya uburari.
Hari amakuru avuga ko ubwo baherukana mu Bwongereza bararanye muri hoteli yitwa “The Corinthia” iherereye i Londres nk’uko US Sun yabitangaje.
Angelina w’abana batandatu yaherukaga kuvugwa mu rukundo ubwo yari ari kumwe na Brad Pittt batandukanye mu 2016.