Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bakomeje kwinubira kuba ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butishyura imisanzu iki gihugu gisabwa kuva cyinjiramo mu 2022.
Muri Werurwe 2022 ni bwo RDC yinjiye muri uyu muryango. Bitarenze tariki ya 30 Kamena 2024, yagombaga kuba imaze kwishyura umusanzu w’imyaka ibiri ungana na miliyoni 14,7 z’amadolari.
Mu gihe imyaka ibiri y’ingengo y’imari yarangiye RDC itaratanga umusanzu, EAC yatangiye gukusanya uwo mu mwaka wa 2024/2025 tariki ya 1 Nyakanga. Somalia yinjiye muri uyu muryango muri Werurwe 2024 yo yamaze gutanga miliyoni 7,85 z’amadolari.
Mu gihe RDC isabwa kwishyura umusanzu wa miliyoni 22,5 z’amadolari w’imyaka itatu y’ingengo y’imari, nta cyizere cy’uko izawishyura vuba kuko ntacyo ivuga kuri ibi birarane byose.
Ubwo abagize Inteko ya EAC baganiraga n’itangazamakuru muri Uganda, Depite Dennis Namara uhagarariye Uganda yagaragaje ko bagenzi be bo muri RDC bakwiye kwitabira ibikorwa byayo bifashishije ikoranabuhanga kuko iyo bavuye iwabo, uyu muryango ubishyurira amafaranga abatunga n’ay’icumbi.
Uyu mudepite yasobanuye ko mu mwaka n’igice ushize, Abadepite ba RDC bitabira imirimo y’Inteko, uyu muryango umaze kubishyurira miliyoni eshatu z’amadolari, nyamara bitari bikwiye bitewe n’uko igihugu cyabo kitishyura imisanzu.
Yagize ati “Tekereza. Kuva RDC yakwinjira mu muryango, twabashoyeho miliyoni eshatu z’amadolari. Kubera ko buri mwaka, buri gihugu kiwugize gifata hafi miliyoni ebyiri z’amadolari. Bamaze hano umwaka n’igice. Twabashoyeho miliyoni eshatu.”
Yakomeje ati “Urebye amafaranga ahari, ntabwo dufite ayadufasha kwakira neza abagize Inteko muri Uganda. Nta mafaranga ahari yo kubishyurira kugira babe muri hoteli.”
Bamwe mu badepite bo mu Nteko ya EAC bagaragaza ko kutishyura imisanzu kwa RDC bishobora kuba bifitanye isano n’amakimbirane ifitanye na bimwe mu bihugu bigize uyu muryango.
David Ole Sankok uhagarariye Kenya yagaragaje ko ikibazo cyo kutishyura imisanzu kwa RDC ari gito, bityo ko kigomba gukemuka bidatinze.