U Rwanda na Samoa byasinyanye amasezerano atangiza ku mugaragaro umubano w’ibihugu byombi mu butwererane na dipolomasi.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, na Minisitiri w’Intebe wa Samoa Afioga Fiamē Naomi Mataʻafa.
Ni intambwe ibihugu byombi biteye mu gihe byombi bibarizwa mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza ( Commonwealth) uhuriyemo ibihugi 56.
Samoa ni yo yakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye muri Commonwealth y’uyu mwaka wa 2024, yitabiriwe ba Perezida wa Repubulika Paul Kagame.