wex24news

RIB yatangaje ko bamwe mu bakora imyidagaduro atari bantu beza

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) yatangaje ko bamwe mu bakora imyidagaduro (Showbiz) atari abantu beza kuko bakunze kurangwa no koshyanya ndetse no gushukana aho bakabaye bagirana inama y’igikwiye gukorwa kandi cyiza.

Image

Ni bimwe mu byagarutseho n’umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru tariki 22 Ukwakira 2023, ubwo yari abajijwe impamvu hatawe muri yombi umwe mu bakurikiranyweho gukoresha nabi imbuga nkoranyamabaga kandi hari bagenzi be benshi badakorwaho bakora bimwe n’ibyo yakoze.

Mu gusubiza Dr. Murangira yavuze ko muri showbiz harimo kutagirana inama no koshyanya.

Yagize ati: “Biratangaje aho umuntu yikomanga ku gatuza akavuga ngo ntabwo nzongera kwitaba ruriya rwego, akabikorera inkuru ndetse na mugenzi we, Uzabakiriho Cyprien (Djihad) akamwogeza ati bivuge sha, ubuse bari kumwe. Niho mvuga ko rimwe na rimwe abantu ba showbiz, ntabwo muri beza ntimunakundana. Ni wa muheto ushuka umwambi.”

Uyu muyobozi yanatangaje ko kuri ubu inyigisho no kwihanangirizwa ku bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga byahagaze, ahubwo ko amategeko agiye gukurikizwa.

Ati : “Twarigishije kandi hari benshi bahindukiraga bakadushimira, bakanatwizeza ko babihagaritse, ariko kuri ubu ndabizeza ko tugiye kubigabanya, barigishijwe barumvise, uwinangiye ubwo ngubwo amategeko arakora akazi kayo n’undi wese ukora nka Fatakumavuta ntabwo tuzamwihanganira, aya mafuti ari muri showbiz acike.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko imyidagaduro atari ikirwa kigenga aho kidakurikiranwa n’amategeko, kandi ko uzongera guha umwanya umuntu wibasira undi azafatwa nk’umufatanyacyaha, kubera ko nta na rimwe abantu bazakoresha showbiz barema udutsiko turwanya abandi, kuko bikurura amacakubiri, nkuko batinye gukoresha ikoranabuhanga bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, harageze ko banabatinya no gukora udutsiko turwanya abandi.

RIB ivuga ko imbuga nkoranyambaga zigomba gukoreshwa neza mu myidagaduro abantu bakishima, kandi ko uzazikoresha ashaka gukora ibyaha muri showbiz azakurikiranwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *