Umukuru w’igihugu cya Congo Kinshasa, Antoine Felix Tshisekedi, yavugiye i Kisangani ko ubutegetsi bw’u Rwanda ari umwanzi wa Congo.
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Tshisekedi yatashye ku mugaragaro ikibuga cy’indege kitwa Bangboka kiri i Kisangani.
Mu ijambo rye yagize ati “Ni ubutegetsi bwa Kagame, ni we mwanzi wacu. Ntabwo ari Abanyarwanda bose. Nirinze kumuvuga mwizina “Paul Kagame” ngo muha icyubahirio.”
Tshisekedi mu minota 40 yavuzemo ijambo rye, yikomye abo yita abanzi b’igihugu avuga ko abaturage bagomba kwitondera ababashuka, ndetse ko abo banzi b’igihugu, batazabasha kwigarurira abaturage.
Muri abo banzi b’igihugu ngo harimo ab’imbere mu gihugu n’abo hanze.
Yanagarutse ku ntambara y’iminsi 6 yabereye i Kisangani, icyo gihe ingabo za Uganda zarasanye n’iz’u Rwanda kuva tariki 05 – 10 Kamena, 2000.
Urukiko rwemeje ko Uganda ari nyirabayazana yemera no gutanga agera kuri miliyoni 325 z’amadolari ya America, ubu yamaze gutanga amafaranga y’impozamarira miliyoni 195z’amadolari ku miryango y’abantu 1000 bapfuye, n’abandi 3000 bakomeretse.
Perezida Tshisekedi yanasobanuye ko ari mu nzira zo guhindura itegeko nshinga ry’igihugu cye kuko ngo irihari ryakozwe n’abanyamahanga.
Yavuze ko itegeko nshinga ririmo ibibazo, ariko abaturage badakwiye kugira ubwoba ko ibirimo bipfuye bitegeje ikibazo bizigwa n’impuguke, itegeko rikazahinduka byemejwe na Referendum.