U Rwanda n’Ubwami bwa Yorodaniya byiyemeje kubyaza umusaruro ubutwererane bushingiye ku kwimakaza ubuziranenge n’ireme ry’ibicuruzwa, bikajyana no gusangira ubunararibonye.
Ni ibyagarutsweho ubwo Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubuziranenge cy’Ubwami bwa Yorodaniya (JSMO) Abeer Zuhair, yahuraga n’Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Urujeni Bakuramutsa.
Ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira, ni bwo abo bayobozi baganiriye ku butwererane bw’u Rwanda n’Ibwami bwa Yirodaniya mu nzego zirimo gushyiraho ibipimo by’ubuziranenge, guhuza uburyo bwo kwemeza no gutanga ibyangombwa by’ubuziranenge ndetse no kugenzura ireme ryabwo ku bicuruzwa bitandukanye.
Zuhair yavuze ko ikigo ayoboye cyiyemeje gutanga umusanzu mu kongera ubukungu bw’Igihugu no gusangira ubunararibonye n’u Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu gutanga ibyemezo by’ubuziranenge, kubenzura ibipimo n’iminzani ndetse n’ubugenzuzi bw’imipaka.
Yakomeje ashimangira ko kuba Ubwami bwa Yorodaniya bwubahiriza amahame y’ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga byatumye bwubaka icyizere mu bijyanye n’ireme n’umutekano w’ibicuruzwa binyuranye, ari na byo bituma ubukungu bw’icyo gihugu burushaho kugirirwa icyizere.
Amb. Bakuramutsa yashimiye Ikigo cy’Ubuziranenge cya Yorodaniya (JSMO) ibyo kimaze kugeraho mu kwimakaza ubiziranenge buyobowe na siyansi, ari na byo bishyigikira ubukungu bw’Ubwami bwa Yorodaniya.
Yagargaaje ko u Rwanda rufite byinshi ruzigira ku bunararibonye bwa Yorodaniya mu gushyiraho ibipimo by’ubuziranenge no kwimakaza ireme hagamije kurushaho kubaka inzego no kuzamura ubushobozi bw’ibicuruzwa mu guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Ubushuti bw’u Rwanda n’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya (Jordanie) bukomeje kwiyongera kuva mu mwaka wa 2017 ubwo Ambasaderi wa mbere yashyikirizaga Umwami Abdullah II bin Al-Hussein impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.
Umubano wakomeje gukura kugeza n’uyu munsi aho ibihugu byombi bimaze gusinyana amasezerano y’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo guhangana n’iterabwoba binyuze mu masezerano ya Aqaba, ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, mu buzima, siyansi, politiki n’ibindi.