wex24news

Itorero Ibihame by’Imana ryacitsemo ibice

Itorero Ibihame by’Imana ryari rimaze kubaka izina mu mitima y’abakunzi b’umuziki gakondo ndetse n’umudiho w’intore, ryamaze gucikamo ibice, nyuma y’uko bamwe mu bari basanzwe barigize barivuyemo bagashinga iryitwa ‘Ishyaka ry’Intore’.

Iri torero ryamaze gucikamo ibice nyuma y’uko abarimo Intore yitwa Cyogere, Ruti Joel na Gatore bitandukanyije n’abandi bagashinga irindi torero ryabo bise ‘Ishyaka ry’Intore’.

Kugeza ubu ‘Ishyaka ry’Intore’ ryamaze kubona abakinnyi (intore) barimo bamwe bari basanzwe mu Ibihame by’Imana n’abandi bashya, ndetse bakorera imyitozo ku kigo cyahariwe urubyiruko cya Kimisagara mu gihe Itorero Ibihame by’Imana ryo ryagumye aho ryakoreraga i Nyamirambo.

Uwahaye amakuru IGIHE ducyesha iyi nkutu, yavuze ko umwuka mubi mu Ibihame by’Imana wazamuwe n’imwe mu myanya y’ubuyobozi bashakaga guha abakiri bashya ariko bagaragaza ubushobozi, bityo abari basanzwemo bakabitera utwatsi.

Umwe mu bagize banatangije Itorero Ibihame by’Imana twaganiriye yagize ati “Mu minsi ishize haje igitekerezo cy’uko twashaka ‘Umuhuzabikorwa’ wagombaga kudufasha, igitekerezo cyabaye ko twashakaga umwe mu bana bashya dufite barangije kaminuza ugifite amaraso ashyushye ariko wanabyigiye, akadufasha guhuza ibikorwa by’Itorero.”

Uyu munyamuryango mu Itorero Ibihame, yagaragaje ko Intore Cyogere ari we wifuzaga gufata uyu mwanya ashyigikiwe na bagenzi be twagarutseho haruguru, babonye bidakunze bahitamo kwamagana ibyemezo by’ubuyobozi.

Nyuma yo kutemeranya kuri iki cyemezo, Intore zitumvaga ibintu kimwe n’ubuyobozi zahise zishinga Itorero ryazo bise ‘Ishyaka ry’Intore’ ndetse ryatangiye gukora.

Amakuru y’uyu mwuka mubi bari bagerageje kuyagira ibanga, nubwo ab’inkwakuzi bari batangiye kubibona mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival kuko Intore Murayire wari watangiye afasha Ruti Joel ku rubyiniro, yaje gukurwa mu bamuherekezaga bigeze hagati.

Kuvanwa mu baherekeza Ruti Joel kwa Murayire, byatumye abakurikirana iri torero batangira gutekereza icyaba cyabiteye, aha ari na ho hatangiye kuzamuka amakuru y’uko ishyamba ryaba ritari ryeru mu Itorero Ibihame by’Imana.

Amakuru ahari avuga ko impande zombi zari zafashe icyemezo cyo guceceka iki kibazo ntibashyirane hanze, ariko biza kubangamirwa n’uko abagiye mu Ishyaka ry’Intore batwaye konti ya Instagram y’Ibihame by’Imana bayihindurira amazina.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *