wex24news

U Rwanda na Mongolia byashyize umukono ku masezerano u’ubwikorezi bwo mu kirere

Leta y’u Rwanda n’iya Mongolia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere na serivisi z’indege muri rusange.

Ni amasezerano agiye kuba imbarutso yo kuba Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) ishobora gutangira gukora ingendo muri Mongolia, ndetse na Sosiyete MIAT Mongolian Airlines ikagurira ibyerekezo byayo mu Rwanda.

Yashyiriweho umukono mu Nama y’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Indege za Gisivili (ICAO) yibanda ku kumvikana kuri serivisi z’indege (ICAN 2024) irimo kubera i Kuala Lumpuru muri Malaysia, guhera tariki ya 21 Ukwakira kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024.

Iyo nama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 83 ndetse n’abasaga 700 bahagarariye imiryango mpuzamahanga ibiri, ndetse n’itsinda ryaturutse muri Mongolia riyobowe na n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Indege a Gisivili Ch. Munkhtuya, ari na we washyize umukono ku masezerano ku ruhande rw’igihugu cye.

Yanasinye kandi ku masezerano bagiranye n’u Butaliyani, yose Kaaba agamije kurushaho kwaguta no guteza imbere ubutwererane mpuzamahanga bwa Mongolia mu rwego rwa serivisi z’indege, kuzamura umubano ushingiye ku bwikorezi bw’indegeukagera ku rwego rurushijeho kuba rwiza.

Ni amasezerano kandi yitezweho kurushaho kongera uruhare rwa Mongolia mu rwego mpuzamahanga rw’ubwikorezi bwo mu kirere, kongera ibyerekezo by’indege, no gushyigikira iterambere ry’ubucuruzi, umubano ushingiye ku bukungu, n’ubutwererane bwagutse n’ibi bihugu.

Image

Biteganyijwe ko nyuma yo gusinyana amasezerano n’u Rwanda, hakurikiyeho gahunda yo kwiga ku byerekezo bishya, igihe n’inshuro z’ingendo mu cyumweru n’ubushobozi bw’ingendo zikorwa bikazaganirwaho mu gihe cyo kunoza ibikubiye mu masezerano.

Impande zombi zagaragaje ko ziteguye gufatanya guteza imbere umubano ushingiye ku bwikorezi bwo mu kirere ndetse no gukorana bya hafi mu kwagura seribizi z’indege mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.

Inama ya CAN 2024 yatanze amahirwe yo kwitabira imbonankubone cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga aho ibihugu bitandukanye byagize umwanya uhagije wo kuganira no kumvikana ku bufatanye mu guteza imbere serivisi z’indege.

Nanoke kandi wabaye umwanya wo guhuriza hamwe inzego zishyirahi Politiki, abashinzwe ubugenzuzi bwa serivisi z’indege, n’ibigo bitanga serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere n’abafatanyabikorwa babyo.

Iyi nama yagiye ishimwa cyane n’abayitabira nk’urubuga rusesuye rw’ibiganiro ku bufatanye bw’ibihugu mu guteza imbere serivisi z’indege.

Kuva iyo nama ibaye ku nshuro ya 16 yatangizwa, amasezerano atagira ingano yasinywe hagati y’ibihugu, aho habarurwa Leta 162 zitabiriye nibura inshuro imwe kandi zikahungukira byinshi.

Inama y’uyu mwaka yabaye umwanya wo kuganira ku bigezweho mu rwego rw’indege n’ingorane zihari, gusangira ubunararibonye byiyongera ku biganiro bigamije kugera ku masezerano y’imikoranire.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *