wex24news

Umutoza w’Amavubi yasobanuye impamvu yo kudahamagara Muhadjiri na Mugisha

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Torsten Spittler yatangaje ko kudahamagara Hakizimana Muhadjiri atari ikindi kibazo bafitanye ahubwo ko igihe cye na we kizagera, naho kuri Mugisha Didier akaba ari uko yahinduriwe umwanya mu ikipe ye ya Police FC.

Ibi, uyu mutoza yabigarutseho, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kane, tariki 24 Ukwakira 2024.

Amavubi akomeje kwitegura Djibouti bazahura mu mikino y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), aho umukino ubanza uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 27 Ukwakira 2024 saa Cyenda kuri Stade Amahoro.

Ubwo iyi kipe yahamagarwaga, benshi bagarutse ku mpamvu itarimo Hakizimana Muhadjri bemeranya ko ari umwe mu bakinnyi beza b’imbere mu gihugu.

Abajijwe impamvu atahamagaye Muhadjiri, Umutoza Frank Torsten yagaragaje ko ari ikibazo cy’igihe.

Yagize ati “Buri muntu na buri kintu kigira igihe cyacyo, nanjye mfite igihe cyanjye. Icyemezo nafashe cyo guhamagara aba bakinnyi ntaho gihuriye na Muhadjiri cyangwa undi mukinnyi wese. Nk’uko nabivuze Muhadjiri ndamwubaha kandi ndamukunda gusa ibyo si byo by’ingenzi, turajwe inshinga no kureba icyadufasha gutsinda.”

Frank kandi yavuze ko impamvu atahamagaye Mugisha Didier ari uko yahinduriwe umwanya muri Police FC.

Ati “Oya ntabwo ari ikibazo cy’ikinyabupfura. Mu ikipe ye, Mugisha ntabwo akina mu mwanya mushakaho kuko asigaye akinishwa mu mpande kandi mpafite abakinnyi benshi rero kuba atagikina nka rutahizamu ni yo mpamvu nta yindi.”

Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *