Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Manzi Sezisoni ukurikinyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’iyezandonke akomeza gukurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Ibyaha akekwaho bishingiye ku kuriganya abantu 500 amafaranga arenga miliyari 13 Frw, binyuze mu kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya ’Billion Traders FX’, nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Manzi yasabaga abaturage amafaranga abizeza inyungu z’umurengera ariko birangira ibyo yabasezeranyaga bidashyizwe mu bikorwa ndetse n’amafaranga ntiyayabasubiza.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho kuba yarakoze ibyaha akurikiranyweho, rutegeka ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo ku wa 28 Kanama 2024 ariko Manzi arabijuririra.
Manzi yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ko yarekurwa kuko nta cyaha yakoze ngo kuko ibyo aregwa bishingiye ku byo yakoze abiherewe uburenganzira n’Urwego rw’Iterambere, RDB.
Yasabye ko yarekurwa by’agateganyo kugira ngo akurikirane amafaranga y’Abanyarwanda afite, ari mu kigo bakoranaga cya ’ICE Market’ cyo muri Australia kandi ko atatoroka ubutabera.
Icyo gihe yagaragarije Urukiko ko kurekurwa ari bwo buryo bwamufasha gukurikirana no kwishyura abo abereyemo imyenda. Ni ukuvuga abamureze ko yabariganyije nubwo we avuga ko yari amaze kwishyura nibura 70% by’ayo.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kudaha agaciro icyifuzo cya Manzi Sezisoni, bushimangira ko nubwo Manzi avuga ko abereyemo umwenda Abanyarwanda atari byo ahubwo ko ari abo yambuye hakoreshejwe uburiganya.
Bwagaragaje kandi ko urubanza rujuririrwa rwamaze kuregerwa Urukiko mu mizi, bugira inama Manzi n’umwunganizi we ko basaba guhabwa itariki ya hafi aho gutinda mu bujurire.
Icyemezo cyasomwe kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024. Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwavuze ko Ubujurire bwa Manzi Sezisoni nta shingiro bufite. Rwategetse ko icyemezo cy’urubanza cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kidahindutse.