Ngirinshuti Ezechiel usanzwe ari umuyobozi wa shene ya youtube yitwa ‘Impano y’Imana’ ari nayo mazina yari amaze kwamamaraho, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ku wa 27 Ukwakira 2024 ari bwo rwamutaye muri yombi .
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje itabwa muri yombi rye.
Ati “Ni byo koko, yatawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye igikorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Uvugira Ubugenzacyaha bw’u Rwanda, yatangaje ko uyu wafunzwe yari amaze igihe anakurikiranwaho gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga.
Ati “Gahunda yo kurwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi irakomeje, ntabwo bazatugamburuza, iyi gahunda izakomeza kugeza igihe abazikoresha nabi bazamenya ko zitabereyo gukoreshwa ibyaha.”
Umuvugizi wa RIB avuga ko Mpanoyimana yashyiraga amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko akora amafaranga, agashyiraho numero ya telefone ngo ukeneye amafaranga azamusange amukubire inshuro ashaka.
Dr. Murangira avuga ko abantu benshi bamugannye bagerayo ab’igitsina gore akabasambanya ku gahato.
Nyuma yo kubambura uwageragezaga kumubaza amafaranga yamubwiraga ko afite imbaraga akura ikuzimu zigomba kumucecekesha.
Ati “Iperereza riracyakomeje kuko bigaragara ko yambuye abantu benshi. Abo yaba yarabeshye akabarira ibyabo bagana Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB ) bagatanga ikirego.”
Umuvugizi wa RIB yaboneyeho gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoreraho ibyaha kuko bazajya bakurikiranwa mu mategeko.