wex24news

ingabo zisanga 160 000 zigiye kwinjira mu gisirikare cya Ukraine

Ukraine yatangaje ko igiye kwinjiza mu gisirikare izindi ngabo 160 000, mu gihe cy’amezi atatu ari imbere, zizabafasha gukomeza guhangana mu ntambara n’u Burusiya.

Ejo hashize ku ya 29 Ukwakira ni bwo Depite, Alexey Goncharenko, yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, iyinjizwa ry’aba basirikare ndetse agaragaza ko abagera kuri miliyoni irenga ari bo binjiye mu gisirikare kuva intambara yatangira mu 2022.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko nubwo izo ngabo zizatangira mu mezi atatu ari imbere ariko imibare y’abinjira mu ngabo yagiye yiyongera kubera intambara.

Nubwo kugeza ubu nta mibare yizewe y’abapfuye irashyirwa hanze ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka habarurwaga ingabo 31 000 bivugwa ko zishwe n’u Burusiya.

Ni mu gihe imibare ya Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya iheruka kugaragaza ko umubare w’abantu bapfuye muri Ukraine urenga kimwe cya kabiri cya miliyoni.

Intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya imaze imyaka ibiri irenga aho Perezida Putin ashinja Zelensky kwigarurirwa n’abahezanguni b’abanzi kuva uwahoze ari Perezida ushyigikiwe n’u Burusiya, Viktor Yanukovych, yavanwa ku butegetsi mu 2014 kubera y’imyigaragambyo yamaze igihe yamagana ubutegetsi bwe.

Ibi byarakaje u Burusiya buhita bugaba igitero bufata agace ka Crimea ndetse bushoza intambara yaguyemo abarenga 10 000.

Mu mwaka wa 2021 Perezida Putin ni bwo yatangiye kohereza ingabo ku mipaka ibahuza na Ukraine aho icyo gihe yahakanaga ko adashaka gushoza intambara ahubwo arimo kurinda ubusugire bw’igihugu cye.

Bidatinze muri Gashyantare 2022 Putin yahise ashoza intambara yeruye ndetse no mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ko adashyigikiye ko Ukraine yinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Umuryango wo gutabarana wa NATO.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *