wex24news

MINALOC yinjiye mu kibazo cya Meya wanze kumvira Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yatangaje ko igiye gukemura ikibazo cyo kutumvikana hagati y’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC).

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Patrice Mugenzi

Hashize igihe uyu Meya yanze gukemura ikibazo cy’umukozi witwa Ndagijimana Froduald wirukanwe ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo, asabwe n’iyi komisiyo kumusubiza mu kazi arinangira.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Patrice Mugenzi yabwiye Kigali Today ko iki kibazo nka MINALOC bakimenye ndetse ko biteguye kugikurikirana.

Ati ‟Uko ikibazo kimeze turakizi, turaza kukiganiraho dukurikirane tureba icyakorwa, urebye nta byacitse birimo kandi ubwo natwe ku rwego rwa Minisiteri twabimenye, natwe turashyiraho akacu kugira ngo gishobore gukemuka”.

Abajijwe niba Minisiteri ishobora gutegeka Umuyobozi w’Akarere kubahiriza imyanzuro ya Komisoyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, Minisitiri ati “Meya ntabwo tumutegeka gusubiza umukozi mu kazi, ahubwo tugomba gukurikirana uko ikibazo kimeze tukajya inama tukareba umwanzuro wafatwa, naho kuvuga ngo turategeka Meya se ku mpamvu yihe? Duhereye ku ki?”.

Yakomje agira ati ‟Icyo tugiye kureba ni icyatuma uwo mwuka mubi uhagarara, ibyo mubiduharire birakemuka”.

Muri Kamena uyu mwaka ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwirukanye mu kazi abayobozi batandukanye bashinjwa amakosa atandukanye.

Abo barimo ab’Imirenge ibiri harimo Ndagijimana Frodouard wayoboraga umurenge wa Mbogo na Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga Umurenge wa Cyinzuzi.

Abandi babiri bayoboraga Utugari, barimo Nsengiyumva Samuel wayoboraga Akagari ka Muvumo mu Murenge wa Shyorongi, na Biringiramahoro Efasto wayoboraga Akagari ka Taba mu Murenge wa Rusiga.

Meya Mukanyirigira yasobanuye ko Gitifu wa Mbogo na bagenzi be birukanwe bazira “kwifashisha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite”.

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), yasabye Meya Mukanyirigira gukuraho igihano kuri Ndagijimana Froduard,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu karere ka Rulindo ariko arinangira ahubwo nawe ahitamo kuyandikira ibaruwa isaba kuzasuzuma impamvu zashingiweho mu kwirukana uyu Gitifu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *