Leta ya Tchad yahamagariye umuryango mpuzamahanga kongera inkunga utanga mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, nyuma y’uko ku cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, ugabye igitero ku birindiro by’ingabo z’Igihu biherereye mu gace kazwi nka Lac Tchad mu Burengerazuba bw’Igihugu, kikagwamo abasirikare bagera kuri 40.
Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Tchad, Abderaman Koulamallah yavuze ko “Icyo gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere, kigabwa ku birindiro by’ingabo za Tchad biherereye ku Kirwa cya Barkaram, gihitana ubuzima bw’abasirikare ba Tchad bagera kuri 40 abandi babarirwa muri 20 barakomereka”.
Iryo tangazo rikomeza rigira riti, “Guverinoma irahamagarira umuryango mpuzamahanga kongera inkunga utanga mu rwego rwo gushyikira ibikorwa byo guhangana n’iterabwoba by’umwihariko mu gace ka Sahel no mu kibaya cya Lac Tchad. Igikorwa cy’ubufatanye kandi kirangwamo kwiyemeza ni ingenzi cyane mu kurandura burundu icyo cyago gihungabanya umutekano n’iterambere ry’Akarere”.
Ku wa mbere tariki 28 Ukwakira 2024, nibwo Perezida Mahamat Idriss Déby Itno yohereje ingabo zo kujya kurwanya abo barwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.
Ku ruhande rwa Ambasade y’u Bufaransa yatangaje ko u Bufaransa bwifatanyije na Tchad mu kurwanya iterabwoba, kandi bwifatanye nayo mu kababaro ndetse n’imiryango y’abo basirikare baguye mu gitero cya Boko Haram.
Tchad ibarirwa mu bihugu bikennye, ikagira abaturage bagera kuri Miliyoni 18, ni cyo gihugu cyo mu gace ka Sahel kigifite abasirikare b’Abafaransa ku butaka bwacyo, ariko kikaba kiri hagati ya Centrafrique, Soudan, Libya na Niger byamaze guhagarika imikoranire n’izo ngabo z’u Bufaransa, ahubwo bagatangira gukorana n’ingabo z’ibihugu bitandukanye harimo n’u Burusiya.
Ikinyamakuru France 24 cyatangaje ko Perezida Déby kimwe n’ibihugu bituranye na Tchad, nawe yatangiye kwiyegereza u Burusiya mu mezi makeya ashize, ashaka imikoranire mu rwego rw’ubukungu n’urw’igisirikare, ariko ngo ntibiratangira gushyirwa mu bikorwa.
Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wagaragaye bwa mbere mu 2009 muri Nigeria, aho bivugwa ko wishe abantu bagera ku 40,000, abandi bagera kuri miliyoni 2 barahunga bava mu byabo, nyuma ugenda ukwira no mu bindi bihugu bituranye na Nigeria, harimo na Tchad.