Donald Trump uri guhatanira kongera kuyobora Leta Zunze Ubumuwe za America, yagaragaye i Wisconsin ari mu modoka itwara ibishingwe, anambaye imyambaro y’abakora aka kazi.
Perezida Trump yakoze ibi mu rwego rwo gusubiza Joe Biden wamusimbuye, uherutse kwita abamushyigikiye ko ari abatwara ibishingwe.
Uyu munyapolitiki uri guhatanira kugaruka muri White House, yakoreye ibi ku Kibuga cy’Indege cya Wisconsin ubwo Indege yari imaze kururuka, agahita yinjira muri iki kimodoka gitwara ibishingwe.
Ubwo yari muri iyi modoka yanditseho izina rye ndetse n’intero ye yo kongera kugarurira ubukaka Leta Zunze Ubumwe za America (Make America Great Again), Trump yagize ati “Imodoka itwara ibishingwe yanjye murayibona gute?”
Yavuganaga n’abanyamakuru ku mugoroba ubwo yari ageze Green Bay muri Leta ya Wisconsin, ubwo yari muri iyi modoka, yamanuye ikirahure arebera mu idirishya.
Trump kandi yanitandukanyije n’ibyatangajwe n’umunyarwenya Tony Hinchcliffe uherutse na we kwita Abanya-Puerto Rica ko ari abatwara ibishingwe.
Yagize ati “Nta n’ikintu na kimwe nzi kuri uwo munyarwenya. Sinzi n’uwo ari we. Sindanamubona. Numvise ko yagize ibyo atangaza ariko ni ibyo yivugiye. Ni umunyarwenya nyine, icyo nababwira ni uko ntakintu nzi kuri we.”
Trump yakomeje yisegura ku Banya-Puerto Rican, ati “Nkunda Puerto Rican kandi na yo irankunda.” Ubundi asoza iki kiganiro cyo mu modoka itwara ibishingwe, agira ati “Ndizera ko mwakunze imodoka yanjye. Ndabashimiye.”
Imyambaro yari yambaye ubwo yari ari muri iyi modoka kandi, ni na yo yagarayemo ubwo yari akigera aho yahise akomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.