Imbere ya Perezida Paul Kagame, Ikipe y’igihugu “Amavubi” yatsinze Djibouti igitego 3-0 mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu rugendo rwo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) kizaba muri Gashyantare 2025.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu Kane tariki 31 Ukwakira 2024, Kuri Stade Amahoro
Umukino wabanze wabaye tariki 27 Ukwakira Djibouti yatsinze u Rwanda igitego 1-0 kuri Stade Amahoro.
Amavubi yasabwaga gutsinda ibitego 2-0 kugira ngo akomeze mu ijonjora rya kabiri.
Nyuma yo gushinjwa guhagarika nabi abakinnyi no kubahindurira imyanya ku mukino ubanza ndetse akawutsindwa, Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten yari yakoze impinduka eshanu.
Ikipe y’igihugu yatangiye umukino yataka izamu rya Djibouti binyuze ku ruhande rw’ibumoso rwa Mugisha Gilbert.
Ku munota wa 10’ Amavubi yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Dushimimana Olivier “ Muzungu ku mupira yahawe na Ruboneka Jean Bosco watewe nabi n’ubwugarizi bwa Djibouti, awuzamukana mu ntambwe 22 z’izamu, awuhereza Muzungu uwukozeho ashaka kuwuha Mugisha Gilbert ariko birangira uruhukiye mu nshundura.
Amavubi yarushaga cyane Djibouti yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Dushimimana Olivier kiba icya kabiri ku giti cye ku mupira yazamukanye umupira mu kibuga hagati, awucisha ku ruhande rw’iburyo, awuha Byiringiro Gilbert nawe arawumusubiza ashuka ab’inyuma ba Djibouti, awugeza hafi y’urubuga rw’amahina maze aterera ishoti umupira urangirira mu nshundura.
Kugeza ku munota wa 30 Amavubi yagabanyije umuvuduko yari yatangiranye umupira ukinirwa mu kibuga hagati.
Ku munota wa 41 Djibouti yabonye uburyo bwa mbere mu izamu rya Amavubi ku mupira waterewe kure na Gabriel Dadzie ariko ujya kure cyane y’izamu ririnzwe na Gadi.
Ku munota wa 44′ Taiba yahushije igitego kidahushwa ku mupira yahawe na Pacifique, yisanga asigaranye wenyine n’umunyezamu wa Djibouti ariko atera agashoti gato cyane gafatwa n’uyu munyezamu.
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi yatsinze Djibouti ibitego 2-0 bya Dushimimana Olivier.
Mu gice cya Kabiri, Amavubi yatangiye nabi, abakinnyi batari ku kubonana neza mu kibuga hagati mu guherekanya umupira.
Ku munota wa 49’ Ruboneka Jean Bosco yahushije igitego cyabazwe ku mupira mwiza yahawe na Mugisha Gilbert, asigarenye na myigariro umwe wa Djibouti, amucenga neza, ashatse gutera kuri poto ya kabiri umupira awutera hejuru cyane.
Ku munota wa 55’ Djibouti yongeye kugera ku izamu ry’Amavubi ku mupira watakajwe n’ubwugarizi bw’Amavubi usanga Mahad Abdi ateye ishoti rikomeye umunyezamu Muhawenayo Gadi araryama arawufata.
Ku munota wa 61’ Mugisha Gilbert yahushije igitego cya Gatatu ku mupira mwiza Yahawe na Muhire Kevin ari wenyine imbere y’izamu atinda gufata icyemezo hagati yo gutanga kwa Muzungu no gutera mu izamu bituma ubwugarizi bwa Djibouti butabara bukiza izamu.
Ku munota wa 70’ Amavubi yakoze impinduka Mbonyumwami Taiba asimburwa na Onesme Twizerimana mu gihe Dushimimana Olivier Muzungu watsinze ibitego bibiri yahaye umwanya Tuyisenge Arsene.
Ku munota wa 78’ Amavubi yashoboraga kubona igitego cya Gatatu ku mupira wazamukanywe Tuyisenge Arsene ku ruhande rw’iburyo, awushyira mu rubuga rw’amahina, Onesme awukoraho biranga, usanga Mugisha Gilbert uwushyize mu nshundura ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko hari habayeho kurarira ku ruhande rwa Onesme.
Ku munota wa 90’ Amavubi yatsinze igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Tuyisenge Arsene Tuguma winjiye mu kibuga asimbuye ku mupira wavuzeye Kuri Muhire Kevin usanga Mugisha Gilbert, wateye ishoti rikurwamo n’umuzamu Luyima akuraho umupira, usanga Tuyisenge Arsene wenyine ashyira umupira mu nshundura.
Umukino warangiye Amavubi atsinze Djibouti ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.
Ikipe y’Igihugu izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya mu Ukuboza.
Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.