wex24news

Lionel Messi yateye utwatsi ibyo kuba umutoza

Rutahizamu w’Ikipe y’Iguhugu ya Argentine, Lionel Messi, yahakanye ibyo kuba yaba umutoza igihe azaba arangije gukina umupira w’amaguru, gusa ntiyakwerura ngo avuge icyo azakora.

Messi ni umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru, ndetse kugeza ubu aracyakina bigaragara ko uduhigo afite ashobora gukomeza kutwongera.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru 433 Football yabajijwe niba atekereza kuba yazakomereza mu kazi ko gutoza nyuma yo gukina, arabihakana.

Ati “Ntabwo nakwishimira kuzaba umutoza, ariko kugeza ubu ntabwo ndamenya icyo nzakora ahazaza hanjye. Ntekereza ku byo ngomba gukora buri munsi, ubu rero mba ntekereza gukina, kwitoza no kwinezeza.”

Uyu mugabo w’imyaka 37 kandi yakomeje avuga ko atazi neza niba azakina Igikombe cy’Isi cya 2026 kuko buri gihe ibihe byo mu mupira w’amaguru bihora bihindagurika.

Messi kugeza ubu uri gukinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimangiye ko yakoze byose bituma Isi izahora imwibuka.

Ati “Mureke abantu bazahore banyibuka. Nagize ibihe byiza mu mupira w’amaguru kuko n’Igikombe cy’Isi narotaga nakigezeho bintwaye imbaraga nyinshi, ndabishimira Imana kuko yampaye byose, igihe nari kumwe na FC Barcelone, Argentine n’umuryango wanjye.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *