Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye ko habaho imyitozo ya gisirikare ihuriweho hagati y’Ingabo za Uganda n’iza Congo .
Iyi gahunda, yaganiriweho mu nama yabaye kuri uyu wa Kane, itariki 31 Ukwakira 2024 hagati y’Umugaba Mukuru wa FARDC, Gen Christian Tshiwewe Songesa, n’Umugaba Mukuru wa UPDF ije ikurikira intambwe ishimishije imaze guterwa muri Operation Shuja, ihuriweho n’impande zombi yo kurwanya iterabwoba ry’inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bwa Congo.
Biteganijwe ko amahugurwa ahuriweho yasabwe azabera mu ishuri ry’imyitozo y’imirwanire yo mu misozi rya Uganda, agamije guhuza ubumenyi no koroshya ubufatanye nta nkomyi nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.
Gen Muhoozi yagize ati: “Nkuko twabiganiriye i Kasindi, turashaka gutangira imyitozo ihuriweho vuba bishoboka.”
Gen. Muhoozi yavuze ko kuva Operation Shuja yatangira, ingabo zifatanyije zagaruye umutekano mu turere twinshi, bituma abantu ibihumbi basubira mu ngo bava mu nkambi z’abavanwe mu byabo.
Yakomeje agira ati: “Amashuri yongeye gufungura, imirima n’ubusitani byaragaruwe, kandi ibikorwa by’ubukungu byarasubukuye.”
Muhoozi yagize ati: “Ibyo tumaze kugeraho byerekana akamaro k’ubufatanye bwacu kandi twiyemeje guharanira amahoro.”
Yagaragaje akamaro ko gukomeza ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano bihuriweho no kugera ku ntego z’ubukungu.