Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inyeshyamba za M23, zigaruriye Umujyi wa Kamandi Gîte muri Teritwari ya Lubero mu gitondo cyo ku Cyumweru, itariki ya 3 Ugushyingo. Ni mu birometero birenga 130 mu majyaruguru ya Goma .
Inyeshyamba zafashe uyu mujyi nyuma yo kugaba igitero ku birindiro by’inyeshyamba za Wazalendo, zifatanije n’Ingabo za Congo. Imirwano yavuzwe kandi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru muri Teritwari ya Masisi, mu gace ka Kahira. Abaturage bavugaga urusaku rw’imbunda ziremereye rwashoboraga kumvikana kugeza ku Cyambu cya Kamandi.
Kamandi Gîte, umujyi utuwe n’abaturage 35.000, waguye mu maboko y’inyeshyamba za M23 nyuma y’igitero gitunguranye mu gitondo cyo ku Cyumweru cyibasiye ibirindiro bya Wazalendo nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Amakuru aturuka muri aka karere ndetse no mu nzego z’ubuzima avuga ko nyuma yo kurasisha imbunda ziremereye, abarwanyi ba M23 bashoboye kwigarurira umujyi nta guhangana cyane kubayeho.
Umwe mu bagize sosiyete sivile ukomoka muri Kamandi Gîte yabwiye itangazamakuru ko bari abarwanyi babarirwa mu magana, bafite ibikoresho bihagije, kandi byagaragaraga ko bashaka kwerekeza i Butembo.
Kamandi Gîte iherereye ku nkombe z’Ikiyaga cya Edward, ni inzira igana muri Teritwari ya Beni. Iki gitero cyagabwe n’inyeshyamba cyatumye abaturage bashya bava mu byabo.