wex24news

Christmas Night Run’siporo yateguwe hagati ya saa Kumi n’Ebyiri na saa Tatu z’ijoro,

Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororangingo mu Rwanda (RAF), Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali byateguye siporo ya nijoro “Christmas Night Run” izaba ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ukuboza 2023, hagati ya saa Kumi n’Ebyiri na saa Tatu z’ijoro, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwinjira mu minsi mikuru bafite ubuzima bwiza.

Abazitabira iyi siporo bazahurira ku masangano y’imihanda kuri Kigali Heights saa Kumi n’Ebyiri, babanze gukora imyitozo ngororangingo itandukanye.

Nyuma yaho bazahagurukira kuri Kigali Heights bafate umuhanda wa Rond-point Convention Centre- Ambasade y’u Buholandi- Rond-Point RDF, basubire kuri Kigali Heights, ku ntera y’ibilometero 4.5, n’ubundi basoze na siporo ngororangingo.

’Night Run’ ni igikorwa rusange cya siporo kimaze kumenyerwa, aho abatuye Umujyi wa Kigali n’abawugendereye bahurira ahateganyijwe mu masaha ya nijoro, maze bagakora siporo hagamijwe gufasha no gukangurira abantu gukora siporo mu buryo buhoraho, kandi no kubakundisha kwiruka cyane, buhoro no kugenda n’amaguru.

Yagiyeho mu rwego rwo kwitegura Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, aho mbere yatangiye iba mu mezi make abanziriza iri siganwa mpuzamahanga ryo ku maguru.

Abatuye Umujyi wa Kigali n’abandi bayitabira, basabye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororangingo ko yazajya iba nibura rimwe mu kwezi mu buryo buhoraho kubera ko basanze ibafasha cyane.

Iyi siporo ya nijoro yaherukaga kuba ku wa tariki 30 Kamena 2023 mu rwego rwo kwihiza Umunsi wo Kwibohora.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *