wex24news

ambasade y’u rwanda muri mozambique yabaye ifunzwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Ambasade y’u Rwanda i Maputo muri Mozambique yabaye ifunzwe by’agateganyo ndetse anasaba Abanyarwanda batuye muri Mozambique kuguma mu rugo.

Image

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo & TV10 yavuze ko Ambasade y’u Rwanda ifunzwe mu gihe cy’iminsi Ibiri kubera imyigaragambyo yakurikiye amatora.

Anavuga ko Abanyarwanda bakorerayo bagiriwe inama yo kuguma mu rugo.

Yagize ati: “Twagiriye inama Ambasade yacu kuba ifunze ndetse tukaba twanagiriye inama Abanyarwanda, cyane cyane abacuruzi ba hariya, kudafungura amaduka yabo uyu munsi n’ejo.

Twebwe rero icyo twifuza ni uko Abanyarwanda bagira umutekano, kandi batakwishyira mu kaga, ni yo mpamvu tubasaba kuba bagumye mu rugo muri iyi minsi ibiri.”

Imyigaragambyo y’i Maputo, Umurwa Mukuru wa Mozambique, yatangiye nyuma y’uko bitangajwe ko Daniel Chapo w’ishyaka FRELIMO yegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, asimbura Felipe Nyusi.

Venancio Mondlane watsinzwe amatora yanze kwemera ibyayavuyemo ndetse asaba abamushyigikiye kwigaragambya.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko nta Munyarwanda wari waburira ubuzima muri izi mvururu zakurikiye amatora, gusa bivugwa ko hari abasahuwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *