wex24news

Abadepite barwaniye mu Nteko Ishinga Amategeko bapfa intebe

Abadepite barwaniye mu Nteko Ishinga Amategeko bapfa intebe ubwo bari bateraniye mu cyumba cy’Inteko ngo bigire hamwe umushinga w’itegeko ku giciro cy’ikawa wateje impaka.

Mu gitondo cy’uyu wa 06 Ugushyingo ni bwo Depite Anthony Akol wo mu Ntara ya Kilak n’umudepite w’Umujyi wa Mityana, Francis Zaake, batangije imirwano baterana amakofe banasunikana bapfa ko umwe yari yicaye mu ntebe y’undi.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaraagaje Depite Zaake ahagaze atongana yarakaye cyane nyuma ahindukiye asanga Depute Akol amwicariye mu ntebe, ahita atangira kumutonganya asa nk’umusaba kumuvira mu byicaro undi akabyanga baterana amagambo.

Ibi byatumye Zaake amuhirika aratembagara, Akol ahita ahaguruka amukubita ingumi nyinshi mu mutwe bakizwa nabandi badepite bari mu Nteko.

Iyi myivumbagatanyo igitangira Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Anita Annet yumvikanye asaba abantu kwicara agira ati: “ Mwakwicara, mwatuza mukicara ba Nyakubahwa,…”

Igihe yari agihugiranye asaba abantu kwicara yubuye amaso asanga imirwano yakajije umurego imbere ye bituma abashinzwe umutekano bahita bamuhungisha byihuse.

Iyi mirwano yatumye Zaake ahita yihutanwa mu bitaro nyuma yo gukubitwa ndetse abandi badepite 12 babaye bahagaritswe mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’iyi myivumbagatanyo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *