Umukinnyi wa Los Angeles Lakers, LeBron James yagaragaje ko atishimiye kuba Donald Trump ariwe watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yiyemeza kuba hafi y’umuryango we.
Nyuma y’amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko Donald Trump yahigitse Kamala Harris, umukinnyi w’ikirangirire wa NBA, LeBron James yasangije abamukurikira kuri Instagram agahinda gakomeye ari kumwe n’umukobwa we muto, Zhuri.
Uyu mukinnyi wa Los Angeles Lakers w’imyaka 39, yanditse ubutumwa buremereye, agaragaza ko umutima n’ubwonko bye bihangayikishijwe n’ibyabaye.
Mu ifoto igaragaza urukundo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, LeBron agaragara ahobeye umukobwa we w’imyaka 10, Zhuri, aho amusezeranya kuzirikana umutekano we. Yagize ati ” Ku mutima no mu bwonko Mukobwa wanjye, Nkusezeranyije kuzakurinda n’imbaraga zanjye zose.Ntabwo tuzigera dukenera ubufasha bwabo!!.
Ubutumwa bwa LeBron bugaragaza uburyo yiyemeje kurinda umuryango we muri ibi bihe byumwihariko impinduka za politiki n’umutekano muke bishobora kuzamo.
LeBron na Savannah James umugore we, bafite abana batatu, barimo umuhungu we mukuru Bronny ufite imyaka 20, Bryce w’imyaka 17 na Zhuri w’imyaka 10.
Mbere y’amatora, LeBron yari yagaragaje ko ari inyuma ya Kamala Harris, aho yasabaga abakunzi be kumushigikira cyane ko Trump adakunda abirabura.
LeBron n’abandi bakinnyi bazwi nka Steph Curry ndetse n’umutoza Steve Kerr. Nyuma y’ibyavuye mu matora, James yahisemo gushyira imbere umuryango we kurusha ibindi byose. Ubutumwa bwe kuri Instagram bwari ikimenyetso cy’uko agiye gukomeza guharanira ahazaza heza h’umuryango we.
Ibitekerezo ku byavuye mu matora byarushijeho gukomeza ku bwinshi, aho n’ibyamamare nka Cardi B na Stephen King bagaragaje uko babyakiriye ku mbuga nkoranyambaga.
Ku ruhande rwa James ariko uwo mwanya wari uwo kwerekana ko ari umubyeyi wiyemeje kurinda abana be, kabone n’iyo ibihe bya politiki byahindagurika.