wex24news

Abituje mu manegeka bose barasabwa kuyavamo

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, asaba abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza bakahava badategereje ingurane, cyane ku bantu bituje mu manegeka cyangwa abafite ubushobozi barimo n’abafatiye ubwishingizi inzu zabo.

Maj Gen(Rtd) Albert Murasira mu nama n'abafatanyabikorwa

Maj Gen(Rtd) Murasira yabitangarije abanyamakuru mu nama MINEMA yagiranye n’abafatanyabikorwa bavuye mu nzego zitandukanye, kuri uyu wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2024, hagamijwe gufatira hamwe ingamba zo guhangana no kubaka ubudahangarwa ku biza.

Maj Gen Murasira avuga ko amategeko ateganya ko umuntu ahabwa ingurane iyo ari ibikorwa remezo bisanzwe birimo gushyirwa ahari imitungo ye, ariko iyo habayeho ibiza ku muntu utuye mu manegeka, “uwo muntu ashobora guhabwa ingurane cyangwa ntayihabwe”.

Gen(Rtd) Murasira avuga ko umuntu wituje mu manegeka hamwe n’uwifite uyatuyemo, nta bufasha bwo kubakirwa bagomba guhabwa.

Yagize ati “Abatishoboye tubashakira aho tugomba kububakira, cyane cyane abahuye n’ibiza, mwagiye mubona ingero z’abatuye ahantu umusozi ugenda wika, bene abo turabubakira, ariko abishoboye bagomba kwirwariza kuko aba afite n’ubwishingizi.”

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye inama y'Abafatanyabikorwa ba Leta mu guhangana n'ingaruka z'ibiza

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi avuga ko undi muntu ushobora guhabwa ingurane ari uwo amanegeka yasanze aho atuye ’bitewe n’imiterere y’Igihugu, cyane cyane iyo byatewe n’imihindagurikire y’ibihe’.

Ati “Aho dushobora kukubakira nta yindi ngurane tuguhaye kuko nyine tuba tukubakiye, ariko aho ni mu rwego rw’ubutabazi, abandi bafite ubushobozi tubasaba kwimuka kuko ni mu rwego rwo gukiza ubuzima bwabo, cyangwa se mu gihe ufite ubwishingizi bukaba ari bwo witabaza.”

Minisitiri Gen(Rtd) Murasira asaba abubaka kujya babanza gukora isuzumangaruka ku bidukikije kugira ngo batagira abo bateza amanegeka, cyangwa niba na bo ubwabo aho bagiye kubaka hatazaba amanegeka.

Basabwa kandi gushaka ibyangombwa aho kwihererana abakozi b’inzego z’ibanze no kubaka inzu zateza ibibazo.

Minisitiri Murasira yasabye ubufatanye inzego zitandukanye zirimo imiryango mpuzamahanga hamwe n’iyo mu Gihugu imbere, gushyira imicungire y’ibiza muri gahunda za buri munsi.

Gen(Rtd) Murasira avuga ko ubudahangarwa bw’u Rwanda mu guhangana n’ibiza butaratera imbere, bitewe n’uko hakiri byinshi byangirika iyo ibiza bibayeho.

MINEMA ivuga ko ibiza bikunze kwibasira u Rwanda ari imyuzure, inkangu, umuyaga, inkuba, amapfa, imitingito, iruka ry’ibirunga, inkongi, ibikorwa bya muntu nko guhirima kw’inyubako cyangwa kugwirwa n’ibirombe, hamwe n’ibyorezo by’indwara mu bantu no mu matungo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *