Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatanze umucyo ku kibazo cyo kudaha ubuzima gatozi bwa Rwanda Premier League.
Ibi byatangajwe ku wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, aba Visi Perezida be bombi, Umunyamabanga Mukuru Kalisa Adolphe n’abandi bagize Komite Nyobozi.
Ubuyobozi bwa FERWAFA bwavuze ko nta kibazo kiri hagati y’uru rwego na Rwanda Premier League, cyane ko ari inzego ebyiri zifite aho zihuriye nkuko Munyantwari Alphonse yabitangaje.
Yagize ati: “Rwanda Pemier League ni rumwe mu nzego zigize FERWAFA kuko irimo abanyamuryango 16 mu barenga 40 bagize iri shyirahamwe.”
“Twabashyizeho ngo bategure Shampiyona ndetse banarebe ibijyanye no gushaka abaterankunga, gusa byose bigomba kubanza gucishwa muri ikabyemeza.”
Ibyo byatangajwe mu gihe uru rwego ruherutse koherereza FERWAFA ibaruwa ivuga ko mu minsi itanu bagomba kuba bakemuye inzitizi zituma Rwanda Premier League itabona ubuzima gatozi, gusa FERWAFA ikaba itangaza ko bitari bikwiye kubikora uko.
Kugeza ubu, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda nta muterankunga ifite nyuma yo gusoza amasezerano n’uruganda rw’ibinyobwa rwari rwarayitiriwe.