wex24news

Minisitiri w’Intebe Dr. yavuze ko urubyiruko rwo muri Afurika rukeneye ubumenyi nkenerwa

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirenteyavuze ko urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika rukeneye ubumenyi nkenerwa kuko ari wo mutungo ukomeye uyu mugabane ufite. Kugira ngo bigerweho, asanga ubufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa ari ingenzi mu gushyiraho gahunda ndetse n’imishinga iteza imbere urubyiruko rwo ku Mugabane wa Afurika.

Dr Ngirente, Minisitiri w’Intebe, yabigarutseho ku munsi wa nyuma w’ihuriro rya 7 ry’urubyiruko rwo muri Afurika, Youth Connekt Africa Summit 2024, wahurijwe hamwe n’isozwa ry’irushanwa ry’urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga rizwi nka Hanga Pitch Fest.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko umutungo ukomeye Umugabane wa Afurika ukomeyeho ari urubyiruko rwayo, bityo ko hakenewe gahunda ziruhuriza hamwe mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byugarije umugabane.

Yagize ati: “Urubyiruko rwacu rugomba kuba rufite ubumenyi nkenerwa mu kugera ku ntego zabo ndetse no kugira uruhare mu kuzana impinduka umugabane wacu ukeneye.

Kugera kuri ibi hakenewe ishoramari rirebana n’izo nzego ndetse n’abafatanyabikorwa biteguye gufasha urubyiruko mu kubongera ubumenyi ndetse n’uburyo bwo guhanga udushya.

Ikindi kandi dukeneye guteza imbere urwego rwacu rw’uburezi mu rwego rwo kugira ngo na rwo rwisanishe n’isoko ry’umurimo riri hanze aha.

Mu gihe Isi iri gushyira imbere umurimo ushingiye ku ikoranabuhanga, guha ubumenyi bujyanye naryo urubyiruko rwacu nabyo ni ingenzi.”

Ba Rwiyemezamirimo bato bagera muri 5 bagaragaje imwe mu mishinga yitezweho kuba igisubizo ku bibazo bitandukanye byugarije umugabane ahanini.

Umushinga Sinc Today wa Mupenzi Cedrick ni wo wabaye uwa Mbere mu mishinga Itanu yari imaze kugera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa rya Hanga Pitch Fest, aho yegukanye igihembo cya Miliyoni 50 Frw.

Kuri we asanga iyi ari intangiriro nziza cyane ko umushinga we witezweho kuba igisubizo mu kuziba ibyuho bikigaragara mu rwego rw’ikoranabuhanga ryifashishwa mu nama n’ibitaramo.

Yagize ati: “Mu Rwanda turi kujya mu nzira y’iterambere cyane cyane inama nyinshi zirimo kuza mu Rwanda, twabonyemo amahirwe dukora imbuga zifasha abantu bakeneye inama (events) bakazibura , aho niho Sinc yaziye kugira ngo ikemure icyo kibazo.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi RISA, Muhizi Innocent, yavuze ko ibibazo byinshi byugarije igihugu cyangwa ibindi bice bya Afurika biri mu bice by’ibyaro, bityo ko imishinga igamije guteza imbere abafite ibitekerezo byo gukemura ibyo bibazo, igomba kujyanwa hanze y’Imijyi.

Yagize ati: “Murumva twakora ibingana gute niba dukomeje uru rugendo? ibitekerezo no guhanga ntabwo ari ibyo mu Mijyi gusa kandi ibibazo dukeneye gukemura ibyinshi biri mu bice by’icyaro.

Igitekerezo cyo kujyana ibigo bityarizwamo ba rwiyemezamirimo cyangwa ibitekerezo byabo hanze ya Kigali, ni cyo kigamije.”

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire yagaragarije urubyiruko rwitabiriye inama ya Youth Connect Africa 2024 ko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe ahari ndetse n’ahari ibibazo bikababera imbarutso yo kubishakira ibisubizo.

Ati: “Mwibuke ko guhanga udushya tudasanzwe bituruka ku mbaraga zidasanzwe, ikibazo gito kiba imbogamizi kuri wowe, ni yo mahirwe yawe yo gukora iby’agaciro kandi bifite akamaro.

Ntimugakerense intege nke zuko ari bwo mugitangira kuko ibitekerezo kuri abo bagerageje byaturutse ku bitekerezo ndetse n’ubushobozi buke bari bafite.”

Image

Mu yindi mishinga yegukanye ibihembo harimo Lifeline waje ku mwanya wa Gatanu, Afya Wave ku mwanya wa Kane, naho umwanya wa Gatatu wegukanwa n’Umushiga Cleniville, mu gihe Geuza wa Aline Nicole Uwamariya ariwe waje ku mwanya wa Kabiri, uhabwa igihembo cya Miliyoni 20 Frw.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *