wex24news

Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Libya

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abagabo “Amavubi”, yatangiye imyitozo yitegura umukino wo kwishyura w’umunsi wa Gatanu mu itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika CAN 2025, u Rwanda ruzakiramo Libya ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, kuri Stade Amahoro saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iyo myitozo yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro yitabirwa n’abakinnyi imbere mu bihugu n’abandi bake bakina hanze y’u Rwanda.

Iyi myitozo yayobowe n’Umutoza Mukuru, Torsten Spittler yagaragayemo abakinyi bahamagawe ku nshuro ya mbere barimo myugariro Kavita Phanuel Mabaya wa Birmingham Region yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Habineza Fils Francois wa Etoile de l’Est FC na Ndayishimiye Didier wa AS Kigali.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryagaragaje ko abandi bakinnyi bazagenda babiyungaho nyuma.

Barimo Mugisha Bonheur, Rwatubyaye Abdoul, Bizimana Djihad, Mutsinzi Ange na Imanishimwe Emmanuel bahagera kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ugushyingo 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *