Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar, ivuga ko yahagaritse ibikorwa byayo by’ubwunzi hagati ya Hamas na Israel, kugeza igihe impande zombi zizerekana ubushake bwo guhagarika intambara muri Gaza.
Iki cyemezo kije mu gihe hari kugaragara intege nke no kudatera imbere ku masezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Israel na Hamas.
Mu magambo ye yatangaje abinyujije ku rubuga rwa X, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Majed al-Ansari, yatangaje ko yamenyesheje impande zombi iyi gahunda mu minsi icumi ishize.
Majed kandi ahakana raporo zerekeye ibiro bya politiki bya Hamas biri muri Qatar, ivuga ko bitagikora, ahamya ko akamaro k’ibyo biro ari ukuba umurongo mu guhuza Israel na Hamas.
Umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas, yavuze ko bazi icyemezo cya Qatar cyo guhagarika ibikorwa by’ubwunzi, ariko nta muntu wigeze ayirukana.
Abahagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bagaragaza ko Perezida Joe Biden, yamenyesheje Qatar mu byumweru bibiri bishize ko imirimo y’ibiro bya Hamas i Doha itagifite akamaro kandi intumwa za Hamas ziriyo zigomba kwirukanwa.
Bigira biti “Nyuma yo kwanga ibyifuzo byinshi byo kurekura abantu yafashe bugwate, abayobozi ba Hamas ntibagomba kongera kwakirwa mu mirwa mikuru yose ifite ubufatanye n’Amerika. Ibyo twabisobanuriye Qatar mu byumweru bishize, nyuma y’uko Hamas yanze ikindi cyifuzo cyo kurekura abantu yafashe bugwate.”