Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shigeru Ishiba, yongeye gutorerwa gukomeza izo nshingano.
Uyu mugabo w’imyaka 67, yagize ku butegetsi asimbuye Fumio Kishida wavuye ku butegetsi nyuma y’imyitwarire itari myiza yatumye Ishyaka rye, Liberal Democratic Party (LDP) ritakarizwa icyizere.
Ishiba yahise atangwa n’iryo Shyaka, ahita anategura amatora mu rwego rwo kugira ngo ribone ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, aho ryari ryifatanyije n’andi mashyaka mu mpuzamashyaka ihuriweho.
Intego yari uko Impuzamashyaka ihuriweho na LDP igomba kubona ubwiganze busesuye mu Nteko y’umutwe w’Abadepite, bityo Ishiba akazoroherwa no gushyira mu bikorwa gahunda ze z’iterambere.
Icyakora ibyo LDP yahuye nabyo byari agahomamunwa kuko ahubwo yarushijeho gutakaza amajwi menshi mu Nteko Ishinga Amategeko, ahanini kuko amatora yabaye abaturage barakajwe n’ibiciro biri kuzamuka ndetse natanishimiye iryo Shyaka ryavuzwemo ibibazo uruhuri kuva kuri ruswa n’ibindi bitandukanye.
Mu Nteko y’Abadepite 465, iri shyaka ryari rifitemo imyanya 247, icyakora ryaje kwisanga risigaranye imyanya 191 nyuma yayo.
Gusa nubwo iri shyaka ryatakaje imyanya, Umuyobozi waryo yongeye gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, aho afite inshingano zitoroshye zo guhangana n’ibibazo by’izamuka ry’ibiciro rikomeje kuzonga abaturage, mu gihe ibibazo by’umwuka mubi uri hagati y’u Buyapani n’u Bushinwa ari indi ngingo yo gucungira hafi.