Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagennye umunyemari Elon Musk ku buyobozi bw’urwego rushya rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’igihugu.
Biteganyijwe ko uru rwego ruzwi nka DOGE (Department Of Government Effiency) ruzatangira imirimo muri Mutarama 2025 ubwo Trump azaba amaze gusimbura Perezida Joe Biden ku butegetsi.
Nk’uko Trump yabisobanuye, Musk na Vivek Ramaswamy bazafatanya mu kuyobora uru rwego bazakurikirana uburyo amafaranga y’igihugu akoreshwa, bavugurure inzego z’igihugu, bakureho amabwiriza ameze nk’imbogamizi ku iterambere ry’Abanyamerika.
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko DOGE izaha inzego za Leta inama n’umurongo wo kugenderaho, kandi ko izakorana n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu n’ibishinzwe gucunga umutungo n’ingengo y’imari, hagamijwe amavugurura no korohereza ishoramari birenze uko byahoze.
Trump yagaragaje ko uru rwego ruzaba ari urw’agateganyo kuko imirimo yarwo izarangira tariki ya 4 Nyakanga 2026, kandi ngo yizeye ko umusaruro ruzatanga uzaba ari impano ikomeye kuri Amerika mu gihe izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 250 ibonye ubwigenge.
Uyu munyapolitiki yasezeranyije Musk ko azamuha inshingano yo kuyobora uru rwego ubwo yemeraga kumwamamaza akoresheje urubuga nkoranyambaga X yaguze mu 2022.