wex24news

Bizimana Djihad yijeje intsinzi Abanyarwanda

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad, yasabye Abanyarwanda kuzitabira ari benshi umukino uzahuza u Rwanda na Libya ku wa Kane mu gushaka itike ya CAN 2025, yizeza ko nk’abakinnyi biteguye kandi bazatanga byose kugira ngo babone intsinzi.

U Rwanda ruzakira Libya mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc, uzabera muri Stade Amahoro ku wa Kane, tariki ya 14 Ugushyingo 2024, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Ni umukino Amavubi asabwa gutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuzakina Igikombe cya Afurika aherukamo mu 2004, dore ko nyuma yawo hazaba hasigaye umukino umwe iyi Kipe y’Igihugu izakirwamo na Nigeria ku wa 18 Ugushyingo.

Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yabwiye Televiziyo Rwanda ko we na bagenzi be biteguye neza ndetse intego ari iyo kongera kubona intsinzi ku wa Kane.

Ati “Ni umukino twiteguye neza, tuwiteguye nk’indi yose kuko iyo turi kwitegura umukino, igihe cyose tuba turi gushaka intsinzi. Navuga ko abakinnyi bari tayari, abenshi bari gukina mu makipe yabo, ntekereza ko ibyinshi dusanzwe tubikora, umutoza turasanganywe, numva ko muri rusange ikipe yiteguye gushaka amanota atatu ku wa Kane.”

Abajijwe ku buryo bari gutegura umukino wa Nigeria uzakurikiraho, Kapiteni w’Amavubi yavuze ko icya mbere ari ukureba umukino wa Libya kuko ari wo rufunguzo rwo kumenya icyo bazaba baharanira.

Ati “Ni intambwe ku ntambwe, twiteguye umukino wo ku wa Kane uzadushyira muri uwo mwuka wo kuvuga ngo turajya muri CAN kuko mu mukino wo ku wa Kane, nta muntu ubyifuza, ariko bitagenze neza byaba birangiye. Rero ubu dushyize umutima ku mukino wo ku wa Kane, dushake amanota atatu, turabizi ko ari Nigeria izakurikiraho, ariko ubu ikituraje ishinga ni Libya.”

U Rwanda ni urwa gatatu mu Itsinda D n’amanota atanu, inyuma ya Nigeria ifite amanota 10 ndetse na Bénin ifite atandatu mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.

Ibi bivuze ko mu gihe Amavubi yatsinda Libya, Nigeria igatsindira Bénin muri Côte d’Ivoire, Ikipe y’Igihugu izarara ku mwanya wa kabiri ku wa Kane ndetse icyo gihe gukina Igikombe cya Afurika bizaba bishoboka ariko bisaba kubishimangira ku mukino wa Nigeria kuko amakipe abiri ya mbere ari yo azakomeza.

Ati “Icyo tubasaba ni ukuza kudushyigikira ku wa Kane ari benshi kuko navuga ko ari wo mukino wa nyuma mu rugo dufite muri iyi yo gushaka itike ya CAN 2025, numva ko ari na yo mahirwe dufite yo kudufasha kujya mu Gikombe cya Afurika. Nabasaba ko bazaza ari benshi bakadushyigikira. Twe nk’abakinnyi turiteguye, tuzatanga ibishoboka byose, tuzatanga imbaraga zacu zose ngo dutahukane intsinzi ku wa Kane.”

Umutoza Wungirije w’Ikipe y’Igihugu, Rwasamanzi Yves, na we yashimangiye ko abakinnyi biteguye kwitanga kugira ngo babone intsinzi imbere ya Libya, avuga ko abishingira ku kuba ari ikipe imaze kumenyerana kubera gukinana igihe kirekire.

Ati “Abakinnyi biteguye kwitanga 100% kugira ngo batange ibyishimo ku Banyarwanda. Ni ikipe imenyeranye kuko batangiranye n’Umutoza Antoine Hey, nyuma haza Mashami na Carlos, ni ikipe imenyeranye cyane.”

Ku wa Kabiri, Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yakoranye imyitozo n’abakinnyi bose yahamagaye barimo 13 bakina hanze y’u Rwanda.

Myugariro wo hagati, Niyigena Clément, ni we utemerewe gukina umukino wa Libya kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye ku mikino ibiri ya Bénin yabaye mu Ukwakira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *