Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wafashe icyemezo cyo kongeraho igihe cy’umwaka ibihano wafatiye igihugu cy’u Burundi na bamwe mu bagize guverinoma mu mwaka wa 2015.
Ibihano byibasiye abakekwaho kuba baragize uruhare mu kwibasira abigaragambyaga barwanya manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza itaravuzweho rumwe ndetse Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba rwemeje ko inyuranyije n’itegeko nshinga.
Ku ishyirahamwe Ligue Iteka, ubu ni ubutumwa bukomeye mbere y’amatora ategerejwe mu mwaka utaha. (SOS Media Burundi)
Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi katangaj, ku itariki ya 22 Ukwakira, kongera igihe cy’ibihano byafatiwe u Burundi ho umwaka, kugeza mu Kwakira 2025.
Iki ni kimwe mu byemezo byafashwe kuva mu 2015 hagamijwe gukumira ihonyorwa rikomeje ry’uburenganzira bwa muntu no kutagira amavugurura ya politiki afatika mu gihugu, aho ibihabera bikomeje guhangayikisha, nk’uko byatangajwe na EU.
Byemejwe bwa mbere mu 2015, uru ruhererekane rw’ibihano rugamije gusubiza ibibazo by’imiterere ya politiki mu Burundi, byatewe na manda ya nyuma itavugwaho rumwe y’uwahoze ari Perezida Pierre Nkurunziza, ngo binyuranyije n’amahame ya demokarasi.
Kuva icyo gihe, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi wakomeje kwamagana ihonyorwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu, gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kudatera imbere muri demokarasi mu gihugu.
Ingamba zifatika zashyizweho zireba cyane cyane abantu n’inzego zifite uruhare mu ihonyorwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu cyangwa ibikorwa bibangamira amahoro n’umutekano. Ibi bihano birimo gufatira umutungo no kubuzwa gukora ingendo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.
Ubutumwa bukomeye…
Kuri Ligue Iteka, umuryango wa kera uharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, ibyo bihano birimo ubutumwa, n’integuza.
Perezida wayo, Anschaire Nikoyagaze, abisesengura agira ati: “Ni ubutumwa bukomeye ko Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ukomeje gukurikiranira hafi ibikorerwa mu Burundi hamwe no kuvugurura manda y’intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye ku Burundi.”
Yibukije ko ari ibihugu n’ubundi byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi byafashe iya mbere mu gusaba ko hongerwa manda y’umudipolomate ukomoka muri Burkia Faso, Fortuné Gaëtan Zongo ngo “akomeze gukurikirana amakosa akomeye akomeje gukorwa” muri iki gihugu gito cya Afurika.
Ibi bihano byavuguruwe mu gihe mu Burundi bitegura amatora y’abagize inteko ishinga amategeko mu mwaka utaha wa 2025.