wex24news

africa cDC yasabye Amerika gukuraho ibyemezo yafatiye u Rwanda

Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika, Africa CDC, cyasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukuraho ibyemezo yafatiye u Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’ingendo kubera icyorezo cya Marburg cyari cyarugaragayemo.

Image

Nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko hari abaturage barwo banduye indwara iterwa na virusi ya Marburg, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise isohora itangazo isaba abaturage bayo kutajya mu Rwanda mu gihe bitari ngombwa.

Ku wa 8 Ukwakira 2024, Ikigo Gishinzwe Gukumira Indwara z’Ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CDC) cyahise gitangaza ko abagenzi baturutse mu Rwanda bazajya bapimwa kugira ngo harebwe ko nta bwandu bwa Marburg bafite.

Abapimwa ni abari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize. Izi ngamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 14 Ukwakira.

Mu itangazo iki gihugu cyashyize hanze cyagize kiti “Kuva ku itariki ya 14 Ukwakira, abagenzi bose bari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize bazahindurirwa ibyerekezo byabo muri Amerika.”

Ibi bivuze ko aba bagenzi bava mu Rwanda bururukira ku bibuga by’indege bitatu muri Amerika, birimo icya Chicago O’Hare, icya JFK kiri i New York ndetse na Washington Dulles kiri i Virginia.

Mu itangazo Africa CDC yashyize hanze ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, yavuze ko iki kigo cyagaragarije Amerika ko u Rwanda rwabashije guhashya iki cyorezo.

Mu ibaruwa Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya, yandikiye Minisitiri w’Ubuzima muri Amerika, Xavier Becerra n’Umuyobozi Mukuru wa US CDC, Dr. Mandy Cohen, yagaragaje ko hashize iminsi 18 mu Rwanda nta muntu wandura Marburg, ndetse ko n’abari bayanduye bakize, hagashyirwaho ingamba zikaze zo gukomeza gukurikirana iby’iki cyorezo.

Iyi nyandiko ya Africa CDC ikomeza ivuga ko “Igenzura riheruka ryakozwe na Africa CDC ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita Buzima (OMS), ryagaragaje intambwe u Rwanda rwateye. Byemeje ko ibyago byo kwandura Marburg biri hasi, aho nta barwayi bagaragaye hanze y’u Rwanda cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

“iki cyemezo cyo mu bijyanye n’ingendo cyagize ingaruka zikomeye ku rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda n’ubucuruzi kandi byombi ari ingenzi ku bukungu bwarwo. Africa CDC yasabye Amerika kwigenzurira uko ibintu bihagaze ku bufatanye n’ibigo Mpuzamahanga biri mu rwego rw’ubuzima, kugira ngo ivugurure icyemezo yafashe mu bijyanye n’ingendo.”

Dr. Kaseya yavuze ko gukuraho iki cyemezo “bizerekana kuzirikana ibyagezweho n’urwego rw’ubuzima mu Rwanda, ndetse bigafasha kongera kubyutsa ubukungu.”

Si ubwa mbere Dr. Kaseya yumvikanye anenga ibyemezo Amerika yafatiye u Rwanda kubera Marburg.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu Ukwakira 2024, Dr. Kaseya yavuze ko mu gihe hagiye gufatwa ibyemezo nk’ibyo Amerika yafashe hakwiriye gushingirwa ku bimenyetso bya gihanga.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse gutangaza ko imibare ihari igaragaza ko icyorezo cya Marburg cyari kimaze iminsi cyaribasiye u Rwanda cyarangiye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *