Kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Ugushyingo 2024, Ambasade ya Amerika i Kyiv yafunze imiryango nyuma yo kwikanga igitero cyo mu kirere cy’u Burusiya nk’uko itangazo ryashyizwe ku rubuga rwayo rivuga. Ibi bije nyuma y’aho Ukraine ikoresheje missiles yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kurasa ku butaka bw’u Burusiya.
Iri tangazo ryagize riti: “Kubera ubwitonzi bwinshi, ambasade izafungwa, kandi abakozi ba ambasade basabwa kwikingira aho”.
Iyi miburo ije nyuma y’umunsi umwe bivuzwe ko Ukraine yakoresheje missiles zo mu bwoko bwa ATACM (Army Tactical Missile Systems) yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kugaba ibitero ku butaka bw’u Burusiya ku nshuro ya mbere nyuma y’uko Perezida Joe Biden atanze uburenganzira.
Mu gusubiza, u Burusiya bwongeye gutekereza gukoresha intwaro za kirimbuzi mu rwego rwo gusubiza ibitero byinshi byagabwe ku wa Kabiri nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
Perezidansi y’u Burusiya (Kremlin) yakunze kuburira ko Ukraine niramuka ikoresheje intwaro zitangwa n’inshuti z’amahanga bishobora kuzatuma intambara ifata indi ntera.
Kuri uyu wa Gatatu, Ikigo cy’Ubutasi cya Koreya y’Epfo nacyo cyatangaje ko Koreya ya Ruguru yahaye u Burusiya izindi ntwaro za rutura kugira ngo zunganire ibikorwa by’intambara byo kurwanya Ukraine.
Iperereza rya Amerika, Koreya y’Epfo na Ukraine ryemeje ko abasirikare ibihumbi n’ibihumbi bo muri Koreya ya Ruguru bari mu Karere ka Kursk, aho ingabo za Ukraine zagabye igitero gitunguranye ku Burusiya mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Amakuru y’inyongera yerekana ko Perezida Biden yemeye guha Ukraine n’ibisasu bya mine byo mu bwoko bwa antipersonnel byitezweho kuzahagarika umuvuduko w’Ingabo z’u Burusiya mu bikorwa byazo muri Ukraine.