Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Ndizeye Dieudonné, yatanze icyizere ko u Rwanda ruzabona itike yo gukina Igikombe cya Afurika “FIBA AfroBasket 2025”.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024 nyuma y’umukino wa gishuti u Rwanda rwatsinzwemo na Morocco amanota 54-52.
Yagize ati: “Icyizere kirahari, turi hano kugira ngo dushake itike ya AfroBasket kandi bigomba gutangirira ku mukino wa Senegal.”
Umutoza Dr. Cheikh Sarr avuga ko imikino ya Mali na Morocco yamusigiye amasomo menshi azamufasha kwitegura neza iri rushanwa.
Ati: “Yari imikino myiza kuri twe kuko twashakaga kureba urwego tugezeho. Twakinnye na Mali kuko ikina nka Sénégal na Cameroun. Maroc nayo ni ikipe nziza izadufasha kumenya icyo twakwitega ku bo turi kumwe mu itsinda.”
Muri iyi mikino ya gishuti, u Rwanda rwatangiraga neza umukino ariko bikarangira rwigaranzuwe rugatsindwa mu duce twa nyuma.
Umutoza Sarr atangaza ko bafite ikibazo mu bwugarizi ari nayo mpamvu basoza umukino nabi.
Ati: “Turacyabura imbaraga mu bwugarizi kuko turi gukina uduce tubiri twa mbere twiza ariko tugasoza nabi bityo dukwiye kubyigiraho. Turasabwa gushyiramo ikinyuranyo kinini mu manota ndetse no kuyobora umukino kuko ubushize mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi byadukozeho mu mukino wa Cameroun yewe n’iya gishuti dusoje ni uko.”
Ikipe y’Igihugu yiganjemo amasura mashya ndetse n’abandi bayisanzwemo ariko batakunze kubona umwanya wo gukina. Mu bashya harimo Antino Jackson, Alexandre Aerts, Kamanzi Kenny na Shema Bruno.
Hari abandi bayisanzwemo gusa batakoreshwaga cyane nka Noah Bigirumwami na Dylan Chommer. Ibi bituma iyi kipe iba isa nk’aho ari nshya nk’uko byagarutsweho n’umutoza Dr. Cheikh Sarr.
Ati “Ntabwo nyuzwe. Ndabizi abakinnyi ntabwo bamenyeranye kuk o batanu gusa ni bo babazaga mu kibuga muri AfroCan, abasigaye ni bashya rero turi gushaka uko na bo bahuza na bagenzi babo.”
Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu, aho ruzatangira rukina na Sénégal ku wa Gatanu, saa mbiri z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.
Ruzakurikizaho Ikipe y’Igihugu ya Cameroun bukeye bwaho, mu gihe ruzasoza rukina na Gabon ku Cyumweru, tariki 24 Ugushyingo 2024.