Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yavuze ko itangazo ryo kuri uyu wa kabiri ry’umutwe wa RED-Tabara wigamba kwica abasirikare b’u Burundi “rigizwe n’ibinyoma gusa” kandi ko uwo mutwe uvuga ibyo iyo “umaze gutakaza bikomeye” mu mirwano.
Uyu mutwe wasohoye itangazo uvuga ko wishe abasirikare bagera ku icyenda b’u Burundi n’umukuru wabo w’ipeti rya koloneri mu mirwano yabaye ku wa mbere mu gace ka Rubwebwe Tawundi.
Umuvugizi w’uwo mutwe yatangaje amashusho y’ibikoresho bitandukanye bya gisirikare n’amakarita macye aranga abantu, avuga ko ari ibyambuwe abasirikare b’u Burundi mu mirwano yo ku wa mbere.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yavuze ko ibivugwa na RED-Tabara “nta ukwiye kubiha agaciro”.
Yongeraho ko igisirikare cy’u Burundi “vuba kirabereka ubuhamya bw’aba RED-Tabara bafashwe matekwa n’abishyikirije ingabo zacu” ahabera imirwano.
Kuva mu kwezi gushize, mu duce tw’intara ya Kivu y’Epfo havugwa imirwano ikomeye hagati y’ingabo za DR Congo zifatanyije n’iz’u Burundi n’imitwe y’inyeshyamba itandukanye ikorera muri ako gace, irimo na RED-Tabara irwanya leta y’u Burundi.