wex24news

True Promises yateguje igitaramo

True Promises Ministries igiye gukora igitaramo cyayo yise “True Worship Concert”, kimaze kumenyerwa cyane n’abakunzi bo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ariko gifite umwihariko utandukanye n’uw’ibindi bagiye bakora.

Image

Iki gitaramo cya ‘True Worship Live Concert’ giteganyijwe ku wa 1 Ukuboza 2024. Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village(KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, nyuma y’imyaka itanu aba baririmbyi badakora igitaramo cyagutse, cyane ko ibyinshi bakoraga byabaga ibyo mu buryo bwa ‘Live Recording’ bafatira indirimbo zabo amashusho.

Umuyobozi wa True Promises Ministries, Ndahire Mandela, yavuze ko iki gitaramo gitandukanye n’ibindi bari bamaze iminsi bakora.

Ati “Ni igitaramo twateguriye twese hamwe n’abadukunda. Ni igitaramo kizaririmbwamo indirimbo zizwi zakunzwe na benshi kuva kuri album yacu ya mbere kugeza ku ndirimbo iheruka kujya hanze. Tuzahitamo indirimbo zakunzwe abe arizo turirimba.”

Yakomeje avuga ko iki gitaramo batifuje kugira undi muhanzi batumiramo kuko bazakusanya indirimbo zabo nyinshi akaba arizo baririmba.

Ati “Ntabwo byoroshye kuririmba indirimbo zakusanyijwe kuri album eshanu, twahisemo gukora igitaramo cyacu gusa. True Promises turi abaramyi batandukanye bamaze kumenyekana, abandi bose bazaza turamye hamwe.”

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5000 Frw, 10.000 Frw, 25.000 Frw ndetse na 200.000 Frw ku meza y’abantu batandatu. Abazagurira amatike ku muryango ku itike ya 5000 Rwf haziyongeraho 2000 Frw, mu gihe ku 10.000 Frw haziyongeraho 5 000 Frw. Kugura tike ni ugukanda 79730#.

Muri uyu mugoroba wo kuramya Imana abaririmbyi batandukanye ba True Promises barimo Umucyo Betty Rugaruza, Esther Serukiza, Marvine, Nguweneza Tresor, Ineza Douce, Gasasira Clemance, Bahoza Fred, Mubogora Caleb Desire, Ngira Savant, Tresor Zebedayo Ndayishimiye, Manzi Lucien, Janvier Kwizera, Rhoda Kanyana, Shyaka Patrick n’abandi batandukanye bazafasha abitabiriye kuramya Imana.

Abazitabira iki gitaramo bazabwirizwa na Apotre Christophe Sebagabo. Imiryango izaba ifunguye Saa Munani mu gihe Saa Kumi n’Imwe igitaramo kizaba gitangiye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *