Abakozi 11 bo mu karere ka Nyamasheke bandikiye Umuyobozi w’Akarere basaba gusezera akazi, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko hari abashobora gukurwa mu nshingano muri ako karere.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yavuze ko aya makuru yayamenye ariko avuga ko amakuru arambuye yatangazwa n’Umuyobozi w’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko ari mu nteko z’abaturage mu murenge wa Gihombo ariko ko umunyamabanga we amaze kumuhamagara amubwira ko hari abakozi banditse basaba guhagarika akazi.
Ati “Ayo makuru ni ukuri. Ntabwo ndamenya umubare wabo ariko birasanzwe ko abakozi bandika basezera akazi”.
Iyo umukozi yanditse asezera ku kazi amategeko avuga ko aguma mu kazi kugeza umuyobozi yandikiye amusubije ariko itegeko rivuga iyo umuyobozi adasubije hagashira iminsi 60 uwo mukozi aba yemerewe kuva mu kazi.
Ati “Ntabwo ndamenya impamvu yatumye bandika basezera, birasaba ko tubanza tugasuzuma ayo mabaruwa ubwo amakuru arambuye twaza kuyabamenyesha”.
Abakozi 11 bo mu karere ka Nyamasheke banditse besezera ku mirimo harimo Sengambi Albert wari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mugwiza Théogene wari umukozi ushinzwe amahoro y’akarere, uwitwa Faida wari ushinzwe guteza imbere imihanda, hari kandi uwitwa Olivier na we wakoraga muri one Stop Center, Bankundiye Etienne wari ushinzwe ibikorwa by’ubuzima na Silas wakoraga m Ishami ry’Imari.
Aba bakozi basezeye nyuma y’icyumweru kimwe abakozi 13 bo mu karere ka Karongi birukanywe mu mirimo. Ibi bikaba byarabereye umunsi umwe n’iyegura ry’uwari umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, Niragire Theophile wari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere hamwe na Dusigize Donatha wari Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi.
Iri yegura n’iyirukanwa mu kazi ryo mu karere ka Karongi ryakurikiwe no mu karere ka Rusizi aho Dr. Anicet Kibiliga wari Umuyobozi w’Akarere na Dukuzumuremyi Anne Marie, ndetse na Niyonsaba Jeanne d’Arc beguye muri izi nshingano.
Izi mpinduka mu buyobozi mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburengerazuba zanasize uwari Guverineri w’iyo ntara, Dushimimana Lambert, asimbujwe kuri izo nshingano zigahabwa Ntibitura Jean Bosco.