wex24news

Malipangou nyuma yo gusezera Gasogi United agiye kwerekeza muri rayon sports

Umukinnyi ukomoka muri Centrafrique, Théodore Yawanendji-Malipangou Christian, yamaze gusezera bagenzi be bakinanaga mu ikipe ya Gasogi United, aho bivugwa ko ageze kure ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports iyoboye shampiyona.

Image

Malipangou yari amaze iminsi ari mu biganiro n’ikipe ya Gasogi United byo kuba yasinya amasezerano mashya, gusa ibi bikaba bitaragenze neza birangira afashe icyemezo cyo kuyisohokamo.

Uyu mukinnyi umaze gutsinda ibitego bine muri Shampiyona, yakiniraga Gasogi United nta masezerano afite yanditse, aho ngo yari yarumvikanye n’ubuyobozi ku munwa gusa, ku buryo yari atarashyira umukono ku masezerano mashya.

Ikipe ya Gasogi United mu ntangiriro z’uyu mwaka wa Shampiyona yari yagaruye Théodore Yawanendji-Malipangou Christian, nyuma y’aho ikipe ya FC Darhea yamuguze itubahirije ibyo yasabwaga.

Nyuma yo kudasinya amasezerano amashya, amakipe arimo As Kigali ndetse na Rayon Sports yatangiye kumwegera, aho ubu bivugwa ko ibiganiro bigeze kure ku ruhande rwa Rayon Sports ndetse nta gihindutse azatangira kuyikinira muri Mutarama umwaka utaha.

Uyu musore ukina mu kibuga asatira ntiyanakoranye na bagenzi be imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu, aho bitegura umukino w’umunsi wa 11 bafitanye na Gorilla.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *