wex24news

Umunyarwanda ukora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo yashyikirijwe igihembo mpuzamahanga

Umunyarwanda Claver Ntoyinkima ukora akazi ko kuyobora no gusobanurira ba mukerarugendo, yashyikirijwe igihembo mpuzamahanga, agihabwa n’Igikomangoma cy’u Bwongereza, Prince William.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, mu muhango wo gutanga ibihembo byiswe ‘Tusk Conservation Awards’ bihabwa abantu bagize uruhare mu kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ibi birori byabereye i London mu Bwongereza, byari biyobowe n’Igikomangoma, Prince William wanahuje urugwiro n’ababyitabiriye, ndetse anatangamo ikiganiro.

Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’ibyamamare, birimo umukinnyi wa Filim Idris Elba akaba n’umwe mu bavangamiziki (DJ) bafite izina rikomeye ku Isi.

Ibi bihembo byiswe The Tusk Conservation bitangwa buri mwaka, aho bihabwa abantu bagize uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no gufasha imiryango migari ku Mugabane wa Afurika, bikaba bisanzwe biyoborwa n’Igikomangoma William.

Ibi Bihembo byatangiye gutangwa bwa mbere muri 2013, ku bufatanye bw’Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, ndetse n’umuryango w’abayobozi b’abashoramari uzwi nka Ninety One.

Prince William ubwo yagiraga icyo avuga kuri ibi bihembo, yagize ati “Ibi bihembo bisobanuye byinshi ku giti cyanjye, kandi igira uruhare runini mu byo twiyemeje mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika n’abaturage.”

Ibi bihembo yatangiywe muri Hoteli izi mu zikomeye ku Isi ya Savoy, byahawe abantu batatu, barimo uyu Munyarwanda Claver Ntoyinkima, ndetse n’Umunya-Mali, Nomba Ganame washinze umuryango WILDFoundation urengera urusobe rw’ibinyabuzima, byumwihariko urengera inzovu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *