wex24news

Umunyarwandakazi witabiriye Miss Planet International yatashye amara masa

Yvonne Kabarokore wari waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Planet International 2024, ryabereye muri Cambodia yahigitswe n’umukobwa wari uhagarariye Leta Zunze z’Abarabu ndetse n’uwo muri Indonesia.

Ni irushanwa ryatangiye tariki 19 Ugushyingo risozwa kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024. Ryahuriyemo abakobwa batandukanye baturutse ku migabane irimo Afurika, Amerika, u Burayi, Aziya yabereyemo irushanwa na Oceania.

Abakobwa bahatanye bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka, mu bice bitandukanye birimo imyiyerekano yabo bagaragaza impano, bambaye amakanzu maremare, umwambaro wo kogana ndetse n’uko basubije bashize amanga.

Nyuma habanje gutorwa abakobwa 28 batarimo Yvonne Kabarokore wari uhagarariye u Rwanda, baje kuvamo 18 ndetse nyuma y’aho hatorwa abandi bakobwa 11 bageze mu cyiciro cya nyuma.

Chrystel Correos wari uhagarariye Philippines niwe wabaye igisonga cya kane; Umunya-Ukraine Victoria Oshur aba igisonga cya gatatu, igisonga cya kabiri kiba Miss Planet Thailand, Panida Kernjinda, naho igisonga cya mbere kiba Umunya-Luxembourg Ghada Ben Elhaj.

Ikamba uyu mwaka ryegukanywe n’abakobwa babiri aho Dr. Mahra Lutfi wari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu[UAE] yambitswe irya ‘Miss Planet International 2024’ naho Olla Levina wari uhagarariye Indonesia yahawe ikamba ryiswe ‘Miss Angel Planet International 2024’.

Aba bakobwa bose bazakora inshingano zimwe nk’uko abateguye iri rushanwa babitangaje, ndetse bazafatwa kimwe nk’uko umwe muri bo ariwe wari kwegukana iri kamba yari kuzajya afatwa. Abari bayoboye ibi birori batangaje ko ari ubwa mbere, gutora abakobwa babiri bibayeho muri iri rushanwa.

Ubusanzwe umukobwa wegukanye ikamba muri iri rushanwa ahembwa Miliyoni 30 Frw.

Aba bakobwa babiri batowe muri Miss Planet International basimbuye Umunya-Thailand, Worawalan Phutklang, wari ufite iri kamba yari yambitswe umwaka ushize.

Yvonne Kabarokore wari uhagarariye u Rwanda asanzwe ari umwe mu babarizwa mu itorero Mashirika, ndetse aherutse gusoza amasomo ye y’ibijyanye n’Ubuhanzi i Berlin mu Budage mu Ishuri ryitwa ‘New International Performing Arts Institute’ mu bijyanye no kuyobora Filime ‘Theater Directing’. Uyu mukobwa asanzwe ari n’umunyamideli wigenga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *